Ku wa gatanu indege z’intambara n’amato y’intambara byinshi by’u Bushinwa byazengurutse Taiwan.
Guverinoma ya Taiwan ivuga ko yabaze indege 38 n’amato atandatu. Muri izo ndege harimo imwe itagira umupilote nini kandi ishobora kuguruka igihe kirekire, gutwara no kurasa biremereye cyane na za misile.
Byagendaga bizenguka ku nkengero za Taiwan, kuva mu gitondo cyo kuwa kane ndetse no wa gatanu. Ibi bikorwa bikurikiye kandi imyitozo ikomeye y’intambara igisirikare cy’u Bushinwa giherutse gukora hafi ya Taiwan mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mbere yo kohereza indege n’amato byabwo, u Bushinwa bwiyamye Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma yo kugurutsa indege yayo ku wa Kane mu kigobe cya Taiwan. Iyo ndege y’ingabo zayo zirwanira mu mazi ishobora gukora ubutasi no kurwanya ibyoganyanja. U Bushinwa bwavuze ko ari ubushotoranyi. Icyo kigobe cy’amazi gitandukanyi u Bushinwa na Taiwan.
Ni mugihe Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko indege yayo yubahirije amategeko mpuzamahanga kandi yari igamije kwerekana ko Amerika itazatezuka guharanira ubwisanzura mu nyanja y’igice cy’isi cyitwa Indo-Pacific.
Mu itangazo igisirikare cyayo cyashyize ahagaragara, riragira, iti: “Amerika izakomeza kugurutsa indege zayo no kohereza amato yayo aho ari ho hose amategeko mpuzamahanga abyemera, harimo n’ikigobe cya Taiwan.”
U Bushinwa buvuga ko Taiwan ari imwe mu ntara zayo. Buhora buyishyiraho igitutu kugirango yemere koko ko ari byo, bityo ireke ubusugire bwayo. Buvuga ko itabyemeye bushobora no gukoresha ingufu za gisirikare.
Inteko ishinga amategeko yayo, Congress, yashyizeho itegeko rivuga ko igomba gukora ibishoboka byose kugirango Taiwan ibashe kwirengera yo ubwayo no gufata nk’impungenge zikomeye ubushotoranyi bwose bwayikorerwaho.
Muri urwo rwego, Perezida Joe Biden yatangaje mu Ukwakira 2021 ko Amerika ishobora kurwanirira Taiwan bibaye ngombwa.
Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali (BK), 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko amateka yaranze BK muri Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kujya mu nyandiko. Uwo muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro cya BK, uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yibutsa abifatanyije n’icyo […]
Post comments (0)