Inkuru Nyamukuru

MINEMA yagaragaje imibare mishya y’ibyangijwe n’ibiza

todayMay 6, 2023

Background
share close

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero.

MINEMA ivuga ko imiryango 4,871 yamaze guhabwa ibikoresho birimo iby’isuku, ibyo mu gikoni, ibiribwa n’ibiryamirwa.

Inzu zimaze kwangizwa n’ibiza ni 5598, naho abantu bavuye mu byabo kubera icyo kibazo ni 9231.

MINEMA igaragaza ko hari imihanda 14 yangijwe n’ibiza, muri yo 9 ikaba yarashoboye gusanwa, inganda 8 z’amazi zarangiritse zirimo; urwa Gihira muri Rubavu, Nzove muri Nyarugenge, Cyondo, Gihengeri muri Nyagatare, Kanyarusage na Nyabahanga muri Karongi, ariko muri zo hari 6 zamaze gusanwa, naho inganda z’amashanyarazi zangijwe n’ibiza ni 12, mu gihe izasubijwe ku murongo ari 5.

Iyo Minisiteri ikomeza igaragaza ko abo abaturage benshi bakuwe mu byabo n’ibiza, bamaze kugezwaho toni 145 z’ibiribwa, harimo ibishyimbo n’ibigori.

Ibiza byibasiye uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Karongi na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba byangiza imihanda ya Muhanga-Ngororero-Mukamira, Rubengera-Gisiza, umuhanda w’Akarere ka Gakenke wa Kiryi-Mubuga-Ruhondo, Giticyinyoni-Rushashi n’indi. Ibyo biza kandi byibasiye n’Intara y’Amajyaruguru.

Ku wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu gushyingura abahitanywe n’ibiza, ageza ubutumwa ku bandi bubakomeza, ndetse asaba abakiri mu manegeka kuyavamo bwangu, kugira ngo hatagira abongera kuhatakariza ubuzima.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IBUKA irasaba ko Munyeshyaka Wenceslas aburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), uvuga ko kuba Munyeshyaka Wenceslas yarirukanywe hashingiwe ku cyemezo cya Papa Francis, agakurwa mu nshingano zose z’ubusaseridoti bitagombye kurangirira aho, ahubwo yagombye gukomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Munyeshyaka Wenceslas (uri hagati ufite imbunda nto ku rukenyerero) akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, […]

todayMay 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%