Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahagaritswe mu mirimo n’Inama Njyanama, imushinja kutuzuza inshingano ze, harimo n’ibibazo birebana n’ibiza byahitanye benshi muri ako karere.
Kambogo Ildephonse
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Kambogo yakuwe ku mirimo ye, kubera kutubahiriza inshingano ze, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye gahunda yo gushyingura abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, agasanga imyiteguro idahagije.
Kigali Today yagerageje kuvugana na Kambogo Ildephonse ariko ntibyashoboka, igerageza kuvugisha Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu na we ntiyafata telefone.
Kambogo ashinjwa kuba atakoranaga neza n’inzego bikangiza akazi, hamwe no kutubahiriza imyanzuro yafatwaga n’Inama Njyanama, ibi bikaba byiyongeraho kuba hari umushoramari yahaye ikibanza mu gice cyahariwe inganda, kandi ubwo burenganzira butangwa na Minisiteri ibifite mu nshingano.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire mu guteka ibishyimbo, by’umwihariko abatekera abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo kugabanya ibiti bitemwa no kubungabunga ibidukikije, aho abasaba kubanza kubitumbika mu mazi. Minisitiri Mujawamariya yasabye abateka ibishyimbo kubanza kubitumbika bityo bigatwara ibicanwa bike Minisitiri Mujawamariya yabitangarije mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, muri gahunda yo gutangiza umushinga wo gukoresha Gaz mu […]
Post comments (0)