U Rwanda rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.
Ibyo ni ibyatangajwe na Nsanzineza Noel, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire ‘Rwanda Housing Authority (RHA)’, ku wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho, basobanuraga gahunda y’ibikorwa bafite mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.
Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’Igihugu, nk’uko byanditse na The New Times.
Nsanzineza yagize ati “Uhereye ku bafite inzu zasenyutse burundu kuko ari bo bafite ibibazo bikomeye cyane, hakenewe agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo hashakwe igisubizo cyihuse ku turere twose twagezweho n’ingaruka”.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yerekana ko ibiza byatewe n’imyuzure n’inkangu ku matariki ya 2-3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 131 mu Ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo.
Nsanzineza yakomeje avuga ko inzu 3,006 zasenyutse burundu, izindi 3200 zikangirika cyane, zose hamwe zikaba ari 6206.
Ingengo y’imari ikenewe muri rusange, Nsanzineza yavuze ko ikiganirwaho, ariko atanga urugero avuga ko kubaka inzu mu mudugudu w’ikitegererezo muri gahunda ya IDP, bitwara amafaranga ari hagati ya Miliyoni 15-20 Frw, bityo ko hazakenerwa ingengo y’imari nini mu kubaka inzu zasenywe n’ibiza.
Mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka, RHA yatangaje ko abaturage basenyewe n’ibiza, babaye bacumbikiwe mu nyubako z’amashuri, mu nsengero, ubu Guverinoma ikaba irimo kububakira ahantu baba by’igihe gito, harimo no kubaha ubwiherero bwimukanwa.
Nsanzineza yavuze ko ubutabazi bwihuse bwamaze gutangwa, bahereye mu Karere ka Rubavu, kuko byagaragaye ko ari ho hari ibibazo bikomeye. Mu byakozwe harimo no gushaka aho abaturage bagezweho n’ingaruka bimurirwa.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi, atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Yafashwe ayitekeye iwe mu rugo, mu mudugudu wa Ntunga, akagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, anafite litiro 7 za Kanyanga yari ibitse mu cyumba. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba; Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwe […]
Post comments (0)