I Kigali harabera inama nyafurika ku gukumira firigo zangiza akayunguruzo k’Izuba
U Rwanda rwakiriye Inama y’abahagarariye ibihugu 28 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bakaba barimo gusuzuma uburyo bakumira kwinjira muri buri gihugu kw’ibyuma bikonjesha (frigo), byohereza mu kirere imyuka yangiza akayunguruzo k’Izuba. Abahagarariye Amasezerano ya Montreal mu bihugu bya Afurika bikoresha Icyongereza n’abakozi ba za gasutamo bahuriye i Kigali Iyi nama iteraniye i Kigali kuva tariki 8-10 Gicurasi 2023, irimo kwiga ku masezerano yasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1987, ndetse […]
Post comments (0)