Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Yafatiwe mu cyuho atetse Kanyanga

todayMay 9, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi, atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Yafashwe ayitekeye iwe mu rugo, mu mudugudu wa Ntunga, akagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, anafite litiro 7 za Kanyanga yari ibitse mu cyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba; Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana  yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage nibo bahaye amakuru Polisi ko hari umugabo utekera ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gipangu aho atuye akanayihacururiza. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, Abapolisi bageze iwe basanga koko atetse Kanyanga, hafatirwa ibikoresho yakoreshaga ayiteka na Litiro 7 za Kanyanga yari yahishe mu cyumba araramo, nyuma y’uko indi yahise ayimena akibona inzego z’umutekano.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abasaba gukomerezaho mu rwego rwo kubihashya.

Amaze gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe kinini akora Kanyanga akanayicururiza iwe mu rugo.

SP Twizeyimana yihanangirije abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ababikoresha, abibutsa ko bihanwa n’amategeko kandi ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage itazahwemo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sosiyete yo mu Bwongereza igiye gucukura amabuye ya Lithium mu Rwanda

Sosiyete yo mu Bwongereza, Aterian PLC, izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje icyizere ifite cyo kubona amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byagaragaje ko yaba ahari. Ayo mabuye y’agaciro ya Lithium akoreshwa mu bintu bitandukanye, bikaba ari byo bituma agenda arushaho kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro. Muri iki gihe harimo hatezwa imbere ibinyabiziga bikoresha ingufu zitangiza ibidukikije, iryo buye ryifashishwa mu gukora za batiri zikoreshwa […]

todayMay 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%