Inkuru Nyamukuru

Sudani: Abagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga intambara

todayMay 9, 2023

Background
share close

Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, HCR, riratangaza ko abaturage barenga ibihumbi 700 bamaze guhunga intambara ikomeje guca ibintu muri Sudani.

Mu mibare mishya y’ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku bimukira, OIM, naryo rivuga ko abashyizwe mu nkambi iri rwagati mu gihugu bagera ku bihumbi 670.

Intambara hagati y’impande ebyeri za gisirikare zihanganiye ubutegetsi muri Sudani yatangiye muri Mata. Inshuro zitari nkeya abashyamiranye bagiye bemeranya gutanga agahenge ariko ntibakubahirize.

Amakuru avuga ko ku wa mbere, mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, wagabweko ibitero bikomeye byy’indege, ndetse kandi ko wumvikanyemo amasasu menshi y’imbunda ziremereye.

Intumwa z’abahagarariye impande zihanganye bahuriye muri Arabiya Sawudite mu biganiro byari bigamije ahanini kureba uburyo haboneka agahenge. Ibyo biganiro bigamije kandi korohereza abagira neza kubasha kugeza imfashanyo ku baturage bakeneye ibyo kurya, imiti ndetse n’aho kuba barambitse umusaya.

Umwe mu bayobozi ba Arabiya Sawudite yatangaje ko nta kinini kirava muri ibyo biganiro birimo birahuza abarwana. Uwo muyobozi yavuze kandi ko uruhande rwose rurwana rwizeye kuzatsinda urugamba binyuze mu ntambara.

Mu bamaze kwemerera Sudani imfashanyo, harimo Arabiya Sawudite. Yemeye gutanga miliyoni 100 z’amadorari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Jenoside yamutwariye abe, ariko ibyamukomerekeje cyane ni ibyo yabonye i Kibeho (Ubuhamya)

Théodette Mukamurara Kajabo wigaga mu ishuri Marie Merci Kibeho, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Jenoside yamutwariye abe bikanamubabaza, ariko ngo ibyamukomerekeje cyane ni ibyo yaboneye i Kibeho, harimo umwana w’umwaka umwe bamwambuye bakamukubita ubuhiri agahita apfa. Mukamurara avuga ko yakomerekejwe cyane n’ibyo yabonye i Kibeho N’ubwo Jenoside iba hari mu biruhuko, abandi banyeshuri bakaba bari iwabo, abo muri Marie Merci bo bari ku ishuri bitewe […]

todayMay 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%