Inkuru Nyamukuru

Green Party yatoye Dr Frank Habineza kuzayigararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu

todayMay 13, 2023

Background
share close

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe.

Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party

Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kuri uyu wa Gatandatu, Dr Frank Habineza yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka 5 yo kuyobora iri shyaka, ndetse anemezwa nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Dr Frank Habineza avuga ko yiteguye kandi ngo n’igihe yaramuka adatsinze amatora azakomereza imirimo ya politiki mu ishyaka ayoboye.

Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, ingingo ijyanye no gukumira ibiza iri mu zagarutsweho cyane, aho abayoboke baryo bavuze ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi, aho gutegereza ko byose bikorwa na Leta.

Muri iri nama nkuru kandi hanemejwe urutonde rw’abarwanashyaka bashya bagera ku 3, 976. Ishyaka green party rifite abayoboke basaga ibihumbi 7.

Mu 2017 nibwo Dr Habineza yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu agira amajwi 0,48%. Aya matora yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, agira amajwi 0,73%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba by’amashuri zubatse

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba bitandatu (6) zubatse kuri Ecole Kina. Iki gikorwa cyabaye tariki 12 Gicurasi 2023, kuri Arrondissement ya gatatu, mu murwa Mukuru wa Bangui. Ibi byumba by’amashuri imirimo yo kubisana yashyigikiwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA). Mu ijambo rye, Nourou Moukadasse, Minisitiri w’Uburezi muri Santarafurika, yashimye iki gikorwa ndetse ashimira abafatanyabikorwa […]

todayMay 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%