Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Bamaze igihe bari mu bikorwa byo gushakisha imibiri
Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside cyatangiye kuva tariki ya 23 Werurwe 2023 kugera tariki 12 Gicurasi 2023 cyari gikomeje hakaba hari hamaze kuboneka imibiri 1,213.
Iyi mibiri yabonetse muri iyi sambu ya Paruwasi ubwo abaturage bakora mu mushinga CDAT (Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation Project) wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira, bahingaga bakora amaterasi y’indinganire bakabona imibiri bagahita batanga amakuru.
Utamuriza avuga ko bibabaje kuba hari abagihisha amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Ni agahinda gakomeye ku barokotse Jenoside, kuba hari abantu bahawe imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside kandi tukaba turi muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda hakaba hari abakinangira imitima yo gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside”.
Utamuriza avuga ko ibi bikorwa byo gushaka iyi mibiri bizakomeza gukorwa kugeza iyi sambu yose irangiye kugira ngo babe bizeye neza ko nta mubiri barimo bahinga hejuru udashyinguwe mu cyubahiro.
Biteganyijwe ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu rwibutso rwa Mibilizi tariki ya 27 Gicurasi 2023 bikazabanzirizwa n’ijoro ry’ikiriyo tarikiki ya 26 Gicurasi 2023.
Uru rwibutso rwa Mibilizi ruzashyingurwamo iyi mibiri yabonetse muri iyi sambu ya Paruwasi rusanzwe rushyinguwemo imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe. Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kuri uyu wa Gatandatu, Dr Frank Habineza yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka 5 yo kuyobora iri shyaka, ndetse anemezwa nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru […]
Post comments (0)