Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’umuhanda, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye kuba umukwabu ku batwara ibinyabiziga, bakoresheje Perimi z’inyamahanga.
CP John Bosco Kabera
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane Tariki 18 Gicurasi 2023, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bose bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyamahanga, kujya kuzihinduza bakabona inyarwanda, kubera ko hagiye gukorwa umukwabu ku bazifite hagamijwe kurinda impanuka.
CP Kabera yavuze ko mu bihe bya vuba batangira gukora umukwabu, kandi ko uwo bazasangana uhushya ruhimbano azabihanirwa nk’uwakoresheje impapuro mbimbano.
Yagize ati “Turaza gukora umukwabu ku bantu bafite Permi, turaza gukoresha Rwanda Forensic Laboratory, ndagira ngo mbabwire ko turimo gukorana, bafite ikoranabuhanga ry’impushya zose zo ku Isi mu bihugu 197, bibarirwa mu muryango mpuzamahanga, ibimenyetso by’ibyo bihugu barabifite.”
Yongeraho ko umuntu bazafata bakamucyeka, uruhushya rwe ruzajya rujyanwa gusuzumwa, ku buryo nibasanga ari urwo yakoresheje, azafatwa nk’ukoresheje inyandiko mpimbano akurikiranwe.
Ati “Abantu rero bafite impushya zo hanze, icya mbere tubagira inama ni uko baza bakajya kuzihinduza aho bakwiye kuba babikorera, kuko hari ibyo amategeko asaba byo kuba bahinduza uruhushya rwabo, ariko nanaruzana tukarucyeka tuzarujyana kurusuzumisha. Niturusuzumisha tugasanga yarimo guhinduza urwo yacuze, tuzamufata nk’aho akoresha urudafite agaciro azabikurikiranwaho.”
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi, CP Vincent Sano, avuga ko umutekano w’umuhanda ari inkingi ikomeye cyane mu iterambere ry’Igihugu, ndetse no ku mutekano rusange wacyo.
Ati “Iyo umutekano wo mu muhanda wahungabanye n’ibindi birahungabana, ibijyanye n’iterambere birahungabana, ibijyanye n’umutekano rusange birahungabana. Buriya imihanda ni nko kubona imitsi itembereza amaraso mu mubiri w’umuntu, kuko ni yo dukoresha kugira ngo dushobore kugera ku mirimo, ku mashuri, gukora ubucuruzi, by’umwihariko mu gihugu cyacu turayikoresha kurusha ikirere”.
Imibare ya Polisi igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022, impanuka zahitanye abantu 729, zikomeretsa bikomeye abagera ku 173, mu gihe abakomeretse byoroheje bageze ku 7745.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC). Perezida Kagame na Mussa Faki Mahamat bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere no hanze yako. Moussa Faki ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’ibihugu yiga ku Mutekano, yahurije hamwe impuguke zinyuranye mu kungurana ibitekerezo ku ngorane z’umutekano muke […]
Post comments (0)