Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu muryango Morgridge Family Foundation

todayMay 18, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubilika, kuri uyu wa Kane yakiriye itsinda riturutse mu muryango wo muri Amerika witwa Morgridge Family Foundation.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro biri tsinda ku bijyanye n’ubufatanye mu bikorwa by’ubugiraneza, hibandwa ku burezi.

Umuryango Morgridge Family Foundation washinzwe mu 2008 ufite icyicaro i Denver muri Colorado muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wibanda cyane ku bikorwa bigamije gukemura ibibazo runaka bihari.

Porogaramu za Morgridge Family Foundation harimo no gufasha abanyeshuri hagamijwe kububakira ubushobozi no kubatoza gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu gihe kizaza kuko bazaba barakuranye umuco wo gutanga no gusubiza amaso inyuma aho baturutse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kwica Umupolisi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse kuboneka mu muhanda mu Karere ka Rusizi yapfuye. Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yagize ati “Ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, hafashwe Nkejuwimye Dieudonné, Iradukunda Pacifique na Ndayisaba Joyeux, bakekwaho […]

todayMay 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%