Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi wa ILO

todayMay 19, 2023

Background
share close

Ku wa Kane Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Cynthia Samuel -Olonjuwon, Umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rw’isi akaba n’umuyobozi mukuru w’uwo muryango ku rwego rwa Afurika.

Cynthia Samuel -Olonjuwon ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 19 y’umuryango Mpuzamahanga w’umurimo. Ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente byibanze ku birebana n’ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo. Aho yashimangiye ko ari inyungu ku baturage b’ibihugu birimo n’u Rwanda kubona imirimo yo gukora.

Cynthia Samuel Olonjun Kandi yihanganishije u Rwanda nyuma y’ibiza bikomeye byabaye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bigahitana ubuzima bw’abantu kandi bikangiza byinshi, avuga ko umuryango ayobora uzafasha u Rwanda aho bishoboka.

Yashimye uburyo u Rwanda rwateguye ndetse rukakira neza inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo yagize ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen Kazura yagaragaje ko hakenewe kuvugurura ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro

Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura asanga igihe kigeze ngo habe amavugurura mu mikorere y'ubutumwa bw'amahoro hirya no hino ku Isi kuko kubungabunga amahoro bisaba kubanza kuyashaka no kuyagarura aho yahungabanye. Gen. Kazura yabigarutseho mu kiganiro ku hazaza h'ibikorwa by'ubutumwa bw'amahoro ari na cyo gisoza inama ku mutekano, National Security Symposium 2023 imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre. Gen. Kazura yavuze ko gusuzuma no gusesengura […]

todayMay 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%