Inkuru Nyamukuru

Yishimiye kongera kureba nyuma y’imyaka icumi yarahumye

todayMay 19, 2023

Background
share close

Umugabo witwa Senyenzi Alphonse wo mu Karere ka Musanze, arashimira ibitaro bya Ruhengeri biherutse kumuvura nyuma y’imyaka 10 yarahumye kubera uburwayi bw’ishaza bwafashe amaso yombi, akaba yongeye kureba.

Abavurirwa ishaza mu bitaro bya Ruhengeri bishimira serivisi bahabwa

Aganira na Kigali Today, Senyenzi yavuze ko yarwaye amaso mu 2013, nyuma uburwayi burakura hazamo ishaza biza kurangira ahumye.

Senyenzi ati “Namenye amakuru ko ku bitaro bya Ruhengeri hari inzobere zivura amaso, maze njyayo banshyira kuri gahunda, hanyuma baramuvura ndakira, ubu mbabasha kureba n’ubwo ntarakira neza”.

Uwo musaza yabazwe ijisho rimwe ari ryo rimufasha kureba ubu, abaganga bakavuga ko irindi bazaribaga nyuma y’ukwezi irya mbere rimaze gukira, akongera kureba neza.

Undi wavuwe ishaza ni Uwitwa Mukamazera Donatha, uvuga ko ryamuteye guhuma nyuma akaza kuvurwa akabasha kureba neza.

Ati “Ubundi iyo bwiraga ntari mu rugo natangiraga guhangayika, nibaza uko ndibutahe ariko ubu ishaza barivuye rirakira ndakanura neza”.

Dr Muhire Philbert, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko ibyo bitaro hari gahunda yo kubaga abarwayi b’amaso buri cyumweru.

Ati “Tubasha kubaga ishaza abarwayi hagati ya 10 na 15 buri cyumweru, kandi tukabavura rigakira, umuntu akongera akareba neza, kandi iyi ni gahunda ihoraho”.

Avuga ko ibitaro bya Ruhengeri bifite umuganga w’inzobere (Doctor) mu kuvura amaso, ubu akaba abaga ishaza ijisho rikongera kureba neza.

Dr Muhire avuga ko iyi gahunda ihoraho mu rwego rwo gufasha abarwayi bafite ikibazo cy’amaso.

Uretse kuba bavura uburwayi bw’ishaza, ibitaro bya Ruhengeri byakira abarwayi batandukanye baba baje kwivuza amaso, kuko ku munsi bakira abarwayi basaga 50.

Dr Habineza Moise, inzobere mu buvuzi bw’amaso

Dr Habineza Moise, inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri akaba ari na we wavuye abarwayi ishaza ryo mu maso, avuga ko izo ndwara zivurwa zigakira burundu.

Ati “Izi ni indwara abantu bumva ko zitavurwa ngo zikire, kandi mu by’ukuri indwara y’ishaza iravurwa igakira neza umuntu akongera akareba neza”.

Dr Habineza asaba abantu kwivuza hakiri kare indwara itarakura, ndetse agakangurira abafite ikibazo cy’ishaza mu maso ko bakwivuza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi wa ILO

Ku wa Kane Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Cynthia Samuel -Olonjuwon, Umuyobozi wungirije w'umuryango mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rw’isi akaba n’umuyobozi mukuru w’uwo muryango ku rwego rwa Afurika. Cynthia Samuel -Olonjuwon ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 19 y'umuryango Mpuzamahanga w'umurimo. Ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente byibanze ku birebana n’ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo. Aho yashimangiye ko ari inyungu ku […]

todayMay 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%