Undi wavuwe ishaza ni Uwitwa Mukamazera Donatha, uvuga ko ryamuteye guhuma nyuma akaza kuvurwa akabasha kureba neza.
Ati “Ubundi iyo bwiraga ntari mu rugo natangiraga guhangayika, nibaza uko ndibutahe ariko ubu ishaza barivuye rirakira ndakanura neza”.
Dr Muhire Philbert, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko ibyo bitaro hari gahunda yo kubaga abarwayi b’amaso buri cyumweru.
Ati “Tubasha kubaga ishaza abarwayi hagati ya 10 na 15 buri cyumweru, kandi tukabavura rigakira, umuntu akongera akareba neza, kandi iyi ni gahunda ihoraho”.
Avuga ko ibitaro bya Ruhengeri bifite umuganga w’inzobere (Doctor) mu kuvura amaso, ubu akaba abaga ishaza ijisho rikongera kureba neza.
Dr Muhire avuga ko iyi gahunda ihoraho mu rwego rwo gufasha abarwayi bafite ikibazo cy’amaso.
Uretse kuba bavura uburwayi bw’ishaza, ibitaro bya Ruhengeri byakira abarwayi batandukanye baba baje kwivuza amaso, kuko ku munsi bakira abarwayi basaga 50.
Dr Habineza Moise, inzobere mu buvuzi bw’amaso
Dr Habineza Moise, inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri akaba ari na we wavuye abarwayi ishaza ryo mu maso, avuga ko izo ndwara zivurwa zigakira burundu.
Ati “Izi ni indwara abantu bumva ko zitavurwa ngo zikire, kandi mu by’ukuri indwara y’ishaza iravurwa igakira neza umuntu akongera akareba neza”.
Dr Habineza asaba abantu kwivuza hakiri kare indwara itarakura, ndetse agakangurira abafite ikibazo cy’ishaza mu maso ko bakwivuza.
Ku wa Kane Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Cynthia Samuel -Olonjuwon, Umuyobozi wungirije w'umuryango mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rw’isi akaba n’umuyobozi mukuru w’uwo muryango ku rwego rwa Afurika. Cynthia Samuel -Olonjuwon ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 19 y'umuryango Mpuzamahanga w'umurimo. Ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente byibanze ku birebana n’ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo. Aho yashimangiye ko ari inyungu ku […]
Post comments (0)