Inkuru Nyamukuru

Asaga Miliyoni 700 amaze gukusanywa mu gufasha abibasiwe n’ibiza

todayMay 24, 2023

Background
share close

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva hashyirwaho uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza hamaze gukusanywa inkunga isaga Miliyoni 700 y’amafaranga y’u Rwanda.

Inkunga ya Sima yatanzwe na Twiga Cement

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, yashimiye Kandi Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi.

Ibi minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.
Mu nkunga kandi zikomeje gukusanywa harimo ijyanye n’ibiribwa, imyambaro, sima n’ibindi.

Iyi nkungu iri gukusanywa nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abagera ku 135, ndetse byangiza ibikorwaremezo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Diamond Platnumz arifuza kubyarana na Zari Hassan umwana wa gatatu

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yahishuye ko agikunda Zari Hassan basanzwe bafitanye abana babiri kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu. Diamond Platnumz yabigarutseho muri filime yitwa Young, Famous and African igice cya 2, yasohotse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023. Young, Famous and African, ni filime igaragaza ubuzima bw’ibyamamare byo ku mugabane w’Afrurika. Iyi filime iri kuri Netflix, Diamond Platinumz […]

todayMay 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%