Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yahishuye ko agikunda Zari Hassan basanzwe bafitanye abana babiri kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu.
Diamond Platnumz yabigarutseho muri filime yitwa Young, Famous and African igice cya 2, yasohotse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.
Young, Famous and African, ni filime igaragaza ubuzima bw’ibyamamare byo ku mugabane w’Afrurika.
Iyi filime iri kuri Netflix, Diamond Platinumz agaragaramo arimo atereta ndetse agasomana byimbitse n’Umukobwa ukomoka muri Ghana witwa Fantana uyu akaba asanzwe ari n’umuhanzi.
Muri iki gice cya Kabiri cy’iyi filime, Diamond abwira Fantana ko adashobora gukundana na Zuchu, ahubwo ko yabibeshye mu rwego rwo kugira ngo amuzamure.
Ni amagambo atarakiriwe neza na Zuchu, ubwo mubyara wa Diamond Platnumz, witwa Romy Jones usanzwe ari Umuhanzi ndetse akavanga n’imiziki yabazaga kuri Instagram niba Zuchu yabonye igice cya Kabiri cy’iyi filime.
Hari hamaze igihe havugwa inkuru z’urukundo hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz ndetse muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi bemeje ko batandukanye.
Ibi byaje gusa nk’ibyemezwa n’uyu muhanzikazi anasiba amafoto yabo bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga ze. Gutandukana kwabo kwavuzweho byinshi, gusa bo bemeza ko bagiye kubana nk’abavandimwe.
Diamond Platnumz usanzwe ufitanye abana babiri yabyaranye na Zari Hassan, yahishuye ko agikunda uyu mugore bamaze igihe baratandukanye ndetse avuga ko yifuza kubyarana na we umwana wa gatatu.
Ikinyamakuru the Citizen, cyatangaje ko Zari na we usanzwe ukina muri iyi filime yahise asubizanya uburakari Diamond Platnumz, ndetse avuga ko natamuvira mu buzima azitabaza inkiko.
Yagize ati: “Uzahora iteka mu buzima bwange kubera abana dufitanye, bitari uko wahawe ikaze. Namaze kugusiba kandi niba utabyemera, reka urukiko ruzabifateho umwanzuro.”
Zari Hassan wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, mu gice cya mbere cya filime Young, Famous and African yavuze ko uyu mugabo ariwe wamunanije kugeza ubwo batandukanye. Yavuze ko yari abizi ko uyu muhanzi atari uwo kwizerwa gusa akomeza kurenzaho.
Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye amushinja kumuca inyuma.
Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yafunguye ku mugaragaro uruganda ruyungurura peteroli rufatwa nk’urwa mbere mu bunini ku mugabane w’Afurika. Ni uruganda rwubatswe n’umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote. Rwubatswe mu mujyi w’ubucuruzi wa Lagos. Ruzatangira gukora mu kwezi kwa gatandatu, ibyo ruzatunganya bitangire kugera ku masoko mu kwezi kwa munani n’ubwo abasesenguzi bavuga ko bishobora kuzaba nyuma y’icyo gihe. Biteganyijwe ko nirumara gutangira gukora neza ruzaba rushobora gutunganya ingunguru […]
Post comments (0)