Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Hatashywe uruganda rwa mbere runini muri Afurika rutunganya Peteroli

todayMay 24, 2023

Background
share close

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yafunguye ku mugaragaro uruganda ruyungurura peteroli rufatwa nk’urwa mbere mu bunini ku mugabane w’Afurika.

Ni uruganda rwubatswe n’umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote. Rwubatswe mu mujyi w’ubucuruzi wa Lagos. Ruzatangira gukora mu kwezi kwa gatandatu, ibyo ruzatunganya bitangire kugera ku masoko mu kwezi kwa munani n’ubwo abasesenguzi bavuga ko bishobora kuzaba nyuma y’icyo gihe.

Biteganyijwe ko nirumara gutangira gukora neza ruzaba rushobora gutunganya ingunguru ibihumbi 650 ku munsi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwarwo.

Perezida Buhari ugomba kuva ku butegetsi tariki ya 29 Gicurasi 2023, yavuze ko ari intambwe ikomeye kandi rwitezweho kuzahindura byinshi mu byerekeye isoko ry’ibikomoka kuri peteroli muri Nijeriya no ku mugabane w’Afurika muri rusange.

Abakuru b’ibihugu bya Ghana Nijer, Togo, Senegal n’uhagarariye perezida wa Tchad bari bitabiriye uwo muhango.

Umuherwe Dangote yavuze ko urwo ruganda ruzahaza isoko rya Nigeria ndetse rugasagurira amahanga ku rugero rungana na 40% bya peteroli ruzatunganya.

Hashize imyaka Nigeria ituwe kurusha ibindi muri Afurika ikaba no ku isonga mu kugira peteroli nyinshi ku mugabane, ikoresha lisansi igura mu mahanga kubera kutagira inganda zihagije zo gutunganya ibikomoka kuri peteroli.

Nigeria yajyaga yohereza peteroli idatunganije ibarirwa muri miliyoni z’Amadolari kugira ngo ihabwe lisansi nayo yagera ku isoko bigasaba ko leta ishyiramo andi mafaranga kugira ngo ibiciro bigabanuke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

SENA yemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Sena y’u Rwanda yemeje ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza amatora y'umukuru w'igihugu n'ay' Abadepite azaba muri 2024. Umushinga w’itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga wemerejwe ishingiro na Sena wari uherutse kwemezwa n’umutwe w’abadepite. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku basenateri isobanura mpamvu ry’uyu mushinga. Abasenateri bagaragaje ko guhuza […]

todayMay 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%