Inkuru Nyamukuru

Gisimba Damas wahishe Abatutsi muri Jenoside akita no ku mpfubyi yitabye Imana

todayJune 5, 2023

Background
share close

Mutezintare Gisimba Damas wari Umurinzi w’Igihango yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, nk’uko amakuru yatangajwe n’abo mu muryango we abivuga.

Gisimba Damas wari ufite imyaka 62 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge i Kigali. Azwiho kugira ikigo cyamwitiriwe (Kwa Gisimba) cyarererwagamo impfubyi (Gisimba Memorial Center) mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bikavugwa ko cyarerewemo abasaga 600 mu bihe bitandukanye.

Mu gihe cya Jenoside kandi iki kigo yagihishemo Abatutsi bagihungiyemo, abasaga 400 babasha kurokoka, dore ko yatangaje ko yiyemeje ko abamuhungiyeho bari kwicwa ari uko na we abanje gupfa. Ubutwari bwe mu kurwana ku bahigwaga buri mu byatumye agirwa Umurinzi w’Igihango, mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Ugushyingo 2015.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ikaba yashyize hanze ubutumwa bwo gufata mu mugongo no kwifatanya n’umuryango we mu kababaro.

“Azahora yibukwa ku neza ye yagizwe na bake.Tuzahora Tumwibuka.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

GEARG yatanze amahugurwa mu kwihangira imirimo no kurwanya ihungabana

Ubuyobozi bw’Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, bwateguye amahugurwa yagenewe bamwe mu banyamuryango bawo b’urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kwihangira imirimo, bikazabafasha guhangana n’ibibazo by’ihungabana. Ayo mahugurwa y’iminsi 15 yasojwe tariki 02 Gicurasi 2023, yagenewe abagera kuri 200, ategurwa n’Umuryango GEARG ku bufatanye na Kaminuza Mercer University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Dr. Ntezimana Jean Nepomuscene, Komiseri w’isanamitima n’ubudaheranwa muri GEARG, yavuze ko nyuma […]

todayJune 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%