Inkuru Nyamukuru

Muri Kigali na Kamonyi hari abagiye kubura amazi

todayJune 5, 2023

Background
share close

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Ltd) cyatangaje ko hari ibice by’Umujyi wa Kigali na Kamonyi bitazabona amazi nk’uko bisanzwe, bitewe n’imirimo yo gusana umuyoboro wa Nzove – Ntora kuva tariki 8 kugeza tariki 22 Kamena 2023.

Imirenge igiye gusaranganya amazi make make muri icyo gihe ni Nyarugunga na Kanombe muri Kicukiro, ndetse na Gacurabwenge, Runda na Rugarika muri Kamonyi.

Mu Karere ka Gasabo, imirenge itazabona amazi nk’uko bisanzwe ni Gisozi, Kacyiru, Kimihurura, Remera, Kimironko, Jabana, Jali, Kinyinya, Nduba, Bumbogo, Ndera na Gatsata.

WASAC ivuga ko mu gihe gusana bizaba bitararangira, hazabaho gusaranganya amazi mu mirenge yose yavuzwe, uretse uwa Rugarika ngo bitazashoboka.

Itangazo rya WASAC rigira riti “Tubashimiye uburyo mubyakiriye kandi twiseguye ku bafatabuguzi batazabona amazi nk’uko bari basanzwe bayabona”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gisimba Damas wahishe Abatutsi muri Jenoside akita no ku mpfubyi yitabye Imana

Mutezintare Gisimba Damas wari Umurinzi w’Igihango yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, nk’uko amakuru yatangajwe n’abo mu muryango we abivuga. Gisimba Damas wari ufite imyaka 62 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge i Kigali. Azwiho kugira ikigo cyamwitiriwe (Kwa Gisimba) cyarererwagamo impfubyi (Gisimba Memorial Center) mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bikavugwa ko cyarerewemo abasaga 600 mu bihe bitandukanye. Mu gihe cya Jenoside kandi iki kigo […]

todayJune 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%