Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hateraniye umwiherero wa Komite ihoraho y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe

todayJune 8, 2023

Background
share close

I Kigali hateraniye umwiherero wa Komite ihoraho y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ugamije kwiga aho amavugurura yakozwe mu nzego z’uyu muryango ajyanye n’imikorere yawo ageze ashyirwa mu bikorwa. 

Uyu mwiherero watangijwe kuri uyu wa kane Taliki 08 Kamena na Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat  yagaragaje ko amwe muri aya mavugururwa yashyizwe mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2018 amaze gutanga umusaruro.

Ati: “Bwa mbere mu mateka y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, amavugurura yemejwe n’abakuru b’ibihugu arimo gutanga umusaruro ufatika.”

Gusa yashimangiye ko ibigikenewe gukorwa ari byinshi ndetse ko ubufatanye bw’ibihugu byose bigize uyu muryango ari ingenzi mu kubaka Afurika yifuzwa.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa muri ayo mavugurura, birimo kuvugurura Komisiyo yawo aho abakomiseri bagabanutse ndetse no kuba ihame ry’uburinganire ryarubahirijwe ndetse n’ibindi.

Dr Nsanzabaganwa yagaragaje kandi ko aya mavugurura ageze mu cyiciro cya nyuma, ari nayo mpamvu nyamukuru y’uyu mwiherero, aho hitezwe amavugurura mu nzego zitandukanye z’Umuryango kugira ngo zibashe gukora neza.

Gahunda ijyanye n’amavugurura muri uyu muryango yari yashinzwe by’umwihariko Perezida w’u Rwanda Paul kagame.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abahagarariye komisiyo zihoraho ndetse na bamwe mu bagize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bo mu bihugu bitandukanye by’uyu mu mugabane.

Abitabiriye uyu mwiherero bazarebera hamwe uburyo bwo gusangira inshingano hagamijwe kugera ku cyerekezo 2063 umuryango wihaye. Hari kandi kurebera hamwe ibyagezweho nyuma y’imyaka 10 umuryango ushyira mu bikorwa icyerekezo 2063, hanategurwe gahunda y’indi myaka 10.

Biteganyijwe ko uyu mwiherero uzamara iminsi ine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali yabaye uwa mbere mu marushanwa yateguwe na BNR

Manayubahwe Kazana Leonidas, umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali muri Master’s (University of Kigali graduate), ni we wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yateguwe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) mu 2022, yiswe ‘Inaugural 2022 National Bank of Rwanda (BNR) Postgraduate Research Competition’. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri 26 baturuka muri Kaminuza eshatu zo mu Rwanda, harimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Kigali (UoK) ndetse n’abo muri Kaminuza yigenga ya Kigali […]

todayJune 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%