Ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023, mu Karere ka Ngoma batashye gare yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 750, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200, yubatswe na Jali Investment Group.
Iyi gare ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200 icyarimweUmuturage witwa Yanyumviye John, avuga ko mbere aho bategeraga imodoka hari ivumbi ryinshi imvura yagwa nabwo bagahura n’icyondo cyinshi, ku buryo bageraga iyo bajya basa nabi.
Avuga ko mbere bicwaga n’izuba kubera ko nta nyubako yo kugamamo ndetse n’imvura yagwa bakanyagirwaIyi gare rero ngo ni igisubizo ku isuku n’isukura ku buryo batazongera gushicwamo amaso.
Ati “Igihe cy’imvura wavaga mu rugo wambaye neza ugiye gusura abantu ariko ukagera iyo ujya wabaye icyondo, naho mu gihe cy’izuba ukagerayo wabaye akavurivundi kubera ivumbi wakuye muri gare. Ubu ni ukazajya mva mu rugo nahanaguye urukweto rwanjye nkagera iyo njya ndi umusirimu, ibi byose turabikesha umusaza wacu Paul Kagame n’imiyoborere myiza.”
Umushoferi witwa Ndayishimiye Prosper, we ashima Leta yabatekerejeho ikabubakira gare kuko mbere bahuraga n’imbogamizi z’ivumbi ndetse n’imikuku.
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwaI
yi gare igice cyayo cya mbere kigizwe n’aho imodoka ziparika n’inyubako z’ubucuruzi, ndetse n’ubwiherero kikaba cyuzuye gitwaye Miliyoni 750Frw.
Umuyobozi wa Jali Investment Group, Col. Twahirwa Dodo, avuga ko kaburimbo yubatswe muri iyi gare ifite ubushobozi bwo kumara imyaka 20 itarangirika.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko uretse kuba iyi gare itanga isura nziza y’umujyi wa Ngoma, iranatanga umutekano ku bagenzi ndetse n’akazi ku baturage benshi.
Agira ati “Abantu benshi bagiye kubona akazi, abacururizamo, abakata amatike, abatanga serivisi zinyuranye ku bagenzi bahanyura. Iki ni igikorwa gikomeye kiza gutanga umusanzu mu kubaka imijyi isa neza kandi itekanye ndetse n’iterambere rusange ry’Igihugu cyacu.”.
Iyi gare irimo icyumba cyahariwe abagore, aho bazajya bacyifashisha mu gihe baje gutega imodoka cyangwa bazivuyemo.Minisitiri Musabyimana avuga ko ibi bijyanye na Politiki y’Igihugu y’iterambere ridaheza, ifashe abafite ibibazo byihariye.
Post comments (0)