Inkuru Nyamukuru

Intumwa ziturutse mu Ngabo z’u Bufaransa ziri mu ruzinduko mu Rwanda

todayJune 10, 2023

Background
share close

Itsinda riturutse mu Ngabo z’u Bufaransa (FAF) riyobowe na Brig Gen Fabien Kuzniak, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane n’Amahanga, ryatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iryo tsinda riri mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki 08 Kamena, ryaje kugenzura ubufatanye burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa no kuganira ku mahirwe y’ubufatanye bugamije kwagura umubano hagati y’impande zombi.

Abagize iryo tsinda bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bayobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Brig Gen Fabien Kuzniak, n’itsinda ayoboye bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Abagize iri tsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Batambagijwe ibice birugize ndetse basobanurirwa byinshi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

U Rwanda n’u Bufaransa biri muri gahunda zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, ibi bigashingira no ku ngendo abayobozi b’ingabo mu bihugu byombi bagiriranaga.

Umubano kandi watangiye gusubira mu buryo bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa utarahwemye kugaragaza ubushake mu kwemera amakosa y’Igihugu cye mu ruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyira imbaraga mu kongera kubyutsa umubano n’u Rwanda. Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron yagiriye uruzinduko rwe rw’amateka mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rugerinyange Theoneste yashinzwe Ubukungu muri Rulindo

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutora Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, uwatowe akaba ari Rugerinyange Theoneste wasimbuye Mutsinzi Antoine wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kicukiro. Rugerinyange Theoneste Rugerinyange Theoneste nyuma y’amatora yahise arahirira kuzuza inshingano yatorewe. Umuhango w’irahira wayobowe na Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, Rusanganwa Eugène. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye abakandida bitabiriye amatora n’abagize […]

todayJune 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%