Paris St-Germain (PSG) yiteguye kugurisha Kylian Mbappé muri iyi mpeshyi mu kwirinda ko yamutakaza aramutse agandeye ubuntu umwaka utaha ubwo azaba asoje amasezerano, nyuma yuko abwiye iyi kipe yo mu Bufaransa ko atazongera amasezerano yo kuyikinira.
Kontaro y’uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa izarangirana n’impera y’umwaka utaha w’imikino. Kuri iyo kontaro harimo ko ashobora no guhitamo kuyongera undi mwaka umwe.
Hari hari igihe ntarengwa cy’itariki ya 31 Nyakanga (7) kugira ngo Mbappé, w’imyaka 24, abe yabwiye PSG niba azongera kontaro ye kugeza mu mwaka wa 2025.
Nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi, yoherereje iyi kipe ibaruwa ayimenyesha ko atazayongera. Gusa PSG yarakajwe no kuba iyo baruwa yaratangajwe mu bitangazamakuru mbere yuko iyi kipe ubwayo iyibona.
Real Madrid imaze igihe yaragaragaje ko ishaka uyu Mufaransa, ndetse mu mwaka ushize yanze kuyijyamo ahitamo kuguma muri PSG.
Kuba Karim Benzema yarayivuyemo akerekeza muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite), bivuze ko Real icyeneye rutahizamu, nubwo hari hashize igihe byibazwa ko Harry Kane wa Tottenham ari we uza imbere ku rutonde rw’abo Real ishaka.
Mbappé, wageze muri PSG mu 2017 bwa mbere ari intizanyo avuye muri Monaco, nyuma akayijyamo agizwe miliyoni 180 z’ama-Euro (miliyari 220Frw), yayitsindiye ibitego 212 mu mikino 260.
Mbappé yaba abaye rutahizamu wa kabiri wo ku rwego rwo hejuru uvuye ku kibuga Parc des Princes cya PSG muri iyi mpeshyi, nyuma ya rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi wahavuye nyuma yo gusoza amasezerano ye y’imyaka ibiri, akajya mu ikipe ya Inter Miami yo muri shampiyona ya Major League Soccer muri Amerika.
Ni mugihe kandi Neymar, na we hari amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia aho ashobora kuzajya ahembwa amafaranga menshi.
Ku wa mbere tariki 12 Kamena, Polisi y'u Rwanda yatangije impinduka mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site zose zo mu gihugu, hakoreshwa umubare munini w'abiyandikishije. Abari barahawe amatariki ya kure yo gukoreraho ibizamini bigijwe hafi mu rwego rwo kubafasha kubona serivisi yihuse. Abakandida bose bari bariyandikishije kuzakora ibizamini kuva tariki 12 Kamena, kugeza muri Kamena umwaka utaha, bazakora mu mezi abiri. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of […]
Post comments (0)