Inkuru Nyamukuru

Abarenga 100 bari bavuye mu bukwe bapfuye nyuma yuko ubwato barimo bubirindutse

todayJune 14, 2023

Background
share close

Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abantu barenga 100 barohamye naho abandi baburirwa irengero nyuma yuko ubwato bwari bubatwaye bubirindutse bmu ruzi rwa Niger mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger, iri yo mu zigize Nigeria nyuma yo kwitabira ibirori by’ubukwe.

Abayobozi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo gukorwa.

Umuyobozi gakondo wo muri ako gace yavuze ko ubwo bwato bwabirindutse nyuma yuko bugonze igiti.

Guverineri AbdulRazaq wa leta ya Kwara yihanganishije abikuye ku mutima, imiryango yabuze ababo anavuga ko abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse.

Umuvugizi wa polisi muri leta ya Kwara yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.

Impanuka zo mu ruzi muri iki gice cya Nigeria zikunze kubaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Irushanwa rya Miss Rwanda rizasubukurwa hakosorwa amakosa yarigaragayemo

Inteko y’Umuco yahawe inshingano zo gukurikirana no gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko hari gutekerezwa uko ryasubukurwa rigashingira ku gukosora amakosa yarigaragayemo. Miss Muheto uheruka kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda Umwaka urenga urihiritse nyuma y’uko irushanwa ryari ngarukamwaka rya Miss Rwanda, rihagaritswe byagateganyo muri Gicurasi umwaka ushize, rigasubizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco icyo gihe binyuze mu Nteko y’Umuco. Miss Rwanda yahagaritswe nyuma y’uko sosiyete yari isanzwe iritegura, Rwanda Inspiration […]

todayJune 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%