Inkuru Nyamukuru

RDF yatangaje impamvu zatumye Abajenerali babiri birukanwa mu Ngabo z’u Rwanda

todayJune 14, 2023

Background
share close

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya RDF avuga kuri bimwe mu byatumye abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye 116 birukanwa ku mirimo yabo ndetse 112 muri bo amasezerano yabo araseswa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald RwivangaBrig Gen Ronald Rwivanga yanatangaje ibyatumye bamwe mu Bajenerali babiri bo mu Ngabo z’Igihugu birukanwa, asobanura ko harimo ubusinzi bukabije ndetse no gusuzugura inzego za gisirikare.

Ati “Impamvu nyamukuru yatumye tubahamagara twagira ngo tubasobanurire impamvu yatumye tubagezaho itangazo rijyanye n’icyemezo cyo gusezerera abasirikare bo mu rwego rwa Ofisiye 116 birukanywe ku mirimo yabo, ndetse 112 muri bo amasezerano yabo agaseswa.”

Brig Gen Rwivanga avuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa Girikare ariko nanone ibyo bikorwa bishobora kuba byatuma uwo muntu akurikiranwa n’amategeko harimo ubusinzi bukabije, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi.

Ati “ Reka mpere ku basirikare bakuru baherutse kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda: Maj Gen Aloys Muganga yazize ubusinzi naho Brig Gen Francis Mutiganda azira icyaha cyo gusuzugura inzego za gisirikare”.

Ku itariki 07 Kamena, 2023 ni bwo Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo ry’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ryirukana abasirikare abasirikare 116 mu ngabo z’igihugu ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo araseswa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarenga 100 bari bavuye mu bukwe bapfuye nyuma yuko ubwato barimo bubirindutse

Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abantu barenga 100 barohamye naho abandi baburirwa irengero nyuma yuko ubwato bwari bubatwaye bubirindutse bmu ruzi rwa Niger mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger, iri yo mu zigize Nigeria nyuma yo kwitabira ibirori by'ubukwe. Abayobozi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo gukorwa. Umuyobozi gakondo wo […]

todayJune 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%