Abanyeshuri batatu muri batandatu bashimuswe n’abagabye igitero ku ishuri ryo mu burengerazuba bwa Uganda tariki 16 Kamena batorotse, nkuko byatangajwe N’umuvugizi w’ingabo za Uganda (UPDF).
Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor ku wa gatatu cyatangaje ko umuvugizi w’ingabo za Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye, yavuze ko abo bana babashije gutoroka izo nyeshyamba za za ADF, bivugwa ko arizo zari zabashimuse.
“Ni ukuri, abanyeshuri batatu batorotse inyeshyamba ADF. Zari zambutse zijya muri DR Congo, kandi ibi ni ukubera igitutu cyinshi zokejwe n’abasirikare ba UPDF”.
Abayobozi muri Uganda bashyize icyo gitero ku mutwe wa ADF, ufitanye imikoranire n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS). Gusa ADF ntabwo iremeza ko ari yo yakoze iki gitero ku ishuri ry’i Mpondwe.
Icy gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa gatanu mu cyumweru gishize ku ishuri ryisumbuye rya Mpondwe Lhubiriha ryo mu karere ka Kasese, cyicirwamo abantu nibura 42.
Mu bishwe harimo abanyeshuri 37, mu bagera kuri 60 bigaga kuri iryo shuri ryo mu mujyi muto wa Mpondwe.
Umutwe wa ADF, w’Abanya-Uganda ahanini ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahasanzwe hari ibibazo by’umutekano muke. Washingiwe mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990.
Wafashe intwaro urwanya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 37 ku butegetsi, ushinja leta ya Uganda gutoteza abayisilamu.
Post comments (0)