Abagabo batanu b’abakerarugendo bari baraburiwe irengero bari mu bwato Titan bujya hasi mu nyanja babupfiriyemo, nk’uko byemejwe na kompanyi nyiri ubu bwato yitwa OceanGate.
Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko kibona ko aba bagabo bishwe no guturika gukomeye kw’imbere mu bwato bari barimo.
Iki gisirikare kivuga ko ibisigazwa by’ubu bwato byabonetse kuwa kane mu gitondo hafi y’ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic bari bagiye gusura. Ubu bwato bwaburiwe irengero kuva ku cyumweru.
Undi ni Paul-Henry Nargeolet Umufaransa w’imyaka 77 wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi akaba ari inzobere mu gucubira (diver) no mu bushakashatsi bujya hasi mu nyanja.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe yavuze ko ibisigazwa byabonetse babona neza ko ari ibya Titan.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza. Ati “ Mwakoze cyane Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda kunyakirana urugwiro mu rw’imisozi igihumbi.” Yongeyeho ko nyuma yo kuva mu Rwanda yahise yerekeza mu […]
Post comments (0)