Inkuru Nyamukuru

Abagabo batanu bari muri Titan barapfuye

todayJune 23, 2023

Background
share close

Abagabo batanu b’abakerarugendo bari baraburiwe irengero bari mu bwato Titan bujya hasi mu nyanja babupfiriyemo, nk’uko byemejwe na kompanyi nyiri ubu bwato yitwa OceanGate.

Aba bagabo batanu baburiwe irengero ubwo bajyaga kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic

Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko kibona ko aba bagabo bishwe no guturika gukomeye kw’imbere mu bwato bari barimo.

Iki gisirikare kivuga ko ibisigazwa by’ubu bwato byabonetse kuwa kane mu gitondo hafi y’ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic bari bagiye gusura. Ubu bwato bwaburiwe irengero kuva ku cyumweru.

Abagabo b’abakerarugendo bari muri ubwo bwato ni, Stockton Rush w’imyaka 61 akaba umuyobozi mukuru (CEO) wa OceanGate, Umwongereza ukomoka muri Pakistan Shahzada Dawood w’imyaka 48, umuhungu we Suleman w’imyaka 19, n’umuherwe w’Umwongereza Hamish Harding w’imyaka 58.

Undi ni Paul-Henry Nargeolet Umufaransa w’imyaka 77 wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi akaba ari inzobere mu gucubira (diver) no mu bushakashatsi bujya hasi mu nyanja.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe yavuze ko ibisigazwa byabonetse babona neza ko ari ibya Titan.

Ntiharamenyekana neza icyateye gushwanyukira imbere k’ubu bwato.

Bikimara kumenyeakana ko babuiriwe irengero, habaye ibikorwa bigari byo gushakisha byahuriyemo ingabo z’ibihugu bya Amerika, Canada, Ubwongereza, n’Ubufaransa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

‘Mwarakoze kunyakirana urugwiro’ – Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida wa Zambia mu Rwanda

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza. Ati “ Mwakoze cyane Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda kunyakirana urugwiro mu rw’imisozi igihumbi.” Yongeyeho ko nyuma yo kuva mu Rwanda yahise yerekeza mu […]

todayJune 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%