Muri Sierra Leone ibarura ry’amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa gatandatu rirakomeje nubwo indorerezi z’amahanga zikurikirana icyo gikorwa zivuga ko zihangayikishijwe n’uko bishobora kuba bidakorwa mu mucyo.
Izo ndorerezi ziravuga ibyo nyuma y’imvururu zabaye mu mpera z’icyumweru gishize zigahitana umwe mu bakorerabushake b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi ry’ibanze bitegerejwe mu masaha 48 uhereye ku munsi w’itora. Byitezwe ko Perezida Julius Maada Bio uri ku butegetsi yegukana intsinzi imugeza kuri manda ye ya kabiri yo kuyobora abaturage b’iki gihugu bahangayikishijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.
Samuel Kamara, ukuriye ishyaka rya All People’s Congress (APC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ni we uza ku isonga mu bahanganye na we muri aya matora. Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yarashe ibyuka biryana mu maso mu matsinda y’abayoboke b’iri shyaka bari bakoraniye ku biro byaryo bikuru aho bari batangiye guteza imvururu.
Umuntu umwe bivugwa ko yaguye muri izo mvururu, Polisi ntiyasobanuye mu buryo uko byagenze ariko umuvugizi w’ishyaka APC ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko ari umwe mu bakorerabushake baryo.
Indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi zatangaje ko zihangayikishijwe n’umwuka mubi uri gututumba muri iki gihugu, zisaba ko amajwi yabarurwa mu mucyo kugira ngo ibyavuye mu matora byizerwe
Indirimbo ‘Calm Down’ y’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, kuva yasohoka ikomeje guca aduhigo ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye ku Isi. Rema Mu gihugu cy’u Bwongereza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ‘UK Official Singles Top Charts’, hagati ya tariki 16 kugeza 22 Kamena 2023, Calm Down imaze ibyumweru 42 mu ndirimbo 10 zikunzwe. Divine Ikubor umaze kwamamara muri muzika nka Rema, aherutse kujya mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des […]
Post comments (0)