Inkuru Nyamukuru

Leta y’u Bwongereza igiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko kirwanya kohereza abimukira mu Rwanda

todayJune 29, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres, witambitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Sunak avuga ko n’ubwo yubaha urukiko atemeranywa n’imyanzuro rwafashe, ndetse akaba yizeza ko agiye gusaba uruhushya rwo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.

Minisitiri w’Intebe, Sunak, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yakoze ibisabwa byose bituma nta byago byabaho ku bimukira, byatuma basubizwa mu bihugu bavuyemo bahunga.

Yagize ati “U Rwanda ni Igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeye. UNHCR ifite gahunda yayo mu Rwanda y’impunzi zo muri Libiya. Tuzasaba uruhushya rwo kujuririra mu Rukiko rw’ikirenga”.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza avuga ko gahunda ya Guverinoma ye isobanutse neza, kandi ko ari yo ikwiye gufata icyemezo ku muntu winjira muri icyo gihugu.

Itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma yaho, ryavuze ko bagishishikajwe na gahunda y’ubufatanye n’u Rwanda, kandi ko ari uburyo bwiza.

Muri Mata umwaka ushize wa 2022, u Bwongereza bwagiranye amasezerano n’u Rwanda agamije kohereza abimukira, binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Korea byiyemeje kongera ubufatanye mu by’ubukungu

Intumwa yihariye ya Perezida wa Koreya y’Epfo, Sung Min Jang, yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubutumire bwa Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol bugenewe Perezida Paul Kagame, bumutumira mu nama iteganyijwe kuba umwaka utaha izahuriza hamwe ibihugu bya Afurika na Koreya y’Epfo. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Sung Min Jang wa Korea Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, tariki ya 28 Kamena 2023, yakiriye itsinda riyobowe na Sung Min […]

todayJune 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%