Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori by’isabukuru y’Ubwigenge bwa Seychelles

todayJune 29, 2023

Background
share close

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Republika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 y’ubwigenge bwa Seychelles.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bari mu ruzinduko muri Seychelles rw’iminsi ibiri batangiye ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bari abashyitsi b’imena muri ibyo birori byaranzwe n’akarasisi k’inzego z’umutekano.

Mbere y’ibi birori kandi, Umukuru w’Igihugu yasuye ubusitani buri mu Murwa Mukuru Victoria, anatera igiti cyo mu bwoko bwa Coco-de-Mer.

Botanical Garden ni ubusitani bufite ubwoko bw’ibiti 280, aho hari mu hantu nyaburanga hasurwa n’abashyitsi benshi muri icyo gihugu cya Seychelles.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta y’u Bwongereza igiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko kirwanya kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres, witambitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Sunak avuga ko n’ubwo yubaha urukiko atemeranywa n’imyanzuro rwafashe, ndetse akaba yizeza ko agiye gusaba uruhushya rwo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga. Minisitiri w’Intebe, Sunak, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yakoze ibisabwa byose bituma nta byago byabaho ku bimukira, byatuma basubizwa mu bihugu bavuyemo bahunga. Yagize ati "U Rwanda ni […]

todayJune 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%