Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 48,1% banywa inzoga, mu Majyaruguru bakaza ku isonga

todayJune 30, 2023

Background
share close

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Kandi ko abafite umubyibuho ukabije biyongereye bava ku ijanisha bariho rya 2.8% muri 2013 bagera ku ijanisha rya 4.3% muri 2022.

Iyi minisiteri ikavuga ko ibi ari bimwe mu byagize ingaruka ku bwiyongere bw’ abagira indwara zitandura.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje nanone ko 22,8% by’Abanyarwanda binangiye kunywa inzoga mu buzima bwabo bwose, aho umubare w’abagore banze kuzinywa ukubye hafi uw’abagabo inshuro ebyiri.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena, mu bushakashatsi bwakozwe n’iyi minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko abitabira kurya imboga n’imbuto bakiri hasi nyamara ari kimwe mu bifasha kurwanya izi ndwara.

Umuntu aba akwiriye kurya imboga n’imbuto zingana n’amagarama 400 ziri mu moko atanu, zigafasha kwirinda indwara zitandukanye, gusa ariko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 89,4% batageza kuri urwo rugero.

Abakora mu rwego rw’ubuzima bagaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwitabira kwisuzumisha kare n’ibindi bitandukanye nka bimwe mu byafasha mu kugabanya izi ndwara zitandura ziri gutwara ubuzima bwa benshi haba mu gihugu no ku isi muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abasirikare barenga 3,000 basoje imyitozo ihambaye y’abarwanira ku butaka

Abasirikare barenga ibihumbi bitatu (3,000) bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye bakuru, aba Ofisiye bato n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT) bamazemo amezi atandatu. Iyi myitozo yasojwe ku wa Kane tariki 29 Kamena 2023, mu kigo cy’imyitozo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe. Uyu muhango wo gusoza imyitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen […]

todayJune 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%