Inkuru Nyamukuru

Amerika irasaba gusubira muri UNESCO

todayJune 30, 2023

Background
share close

Ibihugu bigize Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco UNESCO, biri kwigira hamwe niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomorerwa kongera kuba umunyamuryango w’iryo shami.

Amerika yavuye muri UNESCO mu 2018, aho yashinjaga iryo shami rya ONU kubogama mu rwego rwo kurwanya Israeli, n’ubuyobozi bubi.

Mbere y’uko Amerika yikura muri UNESCO, yazaga imbere mu bihugu bitanga amafaranga menshi muri iryo shami, cyane ko yatangaga 1/5 cy’amafaranga iri shami rikoresha.

Amerika yatangaje icyifuzo cyayo cyo gusubira muri UNESCO mu ntangiriro z’uku kwezi. Yasobanuye ko bimwe mu bituma ishaka kongera gusubira muri UNESCO, ari impungenge ifite ku bushobozi igihugu cy’u Bushinwa kimaze kugira muri iryo shami cyane cyane mu byerekeye ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).

Mu byo Amerika yemeye isaba gusubira muri UNESCO, harimo gutanga miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika mu mafaranga UNESCO izokoresha mu 2024.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ibihugu bigize UNESCO biza kwiga kuri ubwo busabe bw’Amerika mu nama y’imisi ibiri birimo bikorera i Paris mu Bufaransa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 48,1% banywa inzoga, mu Majyaruguru bakaza ku isonga

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Kandi ko abafite umubyibuho ukabije biyongereye bava ku ijanisha bariho rya 2.8% muri 2013 bagera ku ijanisha rya 4.3% muri 2022. Iyi minisiteri ikavuga ko ibi ari bimwe mu byagize ingaruka ku bwiyongere bw’ abagira indwara zitandura. Ubu bushakashatsi bwagaragaje […]

todayJune 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%