Ibihugu bigize Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco UNESCO, biri kwigira hamwe niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomorerwa kongera kuba umunyamuryango w'iryo shami. Amerika yavuye muri UNESCO mu 2018, aho yashinjaga iryo shami rya ONU kubogama mu rwego rwo kurwanya Israeli, n’ubuyobozi bubi. Mbere y'uko Amerika yikura muri UNESCO, yazaga imbere mu bihugu bitanga amafaranga menshi muri iryo shami, cyane ko yatangaga 1/5 cy'amafaranga iri shami rikoresha. […]
Post comments (0)