Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gukomeza gushimangira umubano

todayJuly 1, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, tariki 30 Kamena 2023, baganira ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe uranga ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Ambasaderi Wang Xuekun, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buhagaze neza, ariko yishimiye kwitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, bakongera kuganira ku bintu by’ingezi byateza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa.

Yagize ati “Twaganiriye ku bucuti n’iterambere ry’ibihugu byombi, turashaka guteza imbere ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo inganda nto, uburezi n’ubuzima.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya Aziya na Pacifique, Philippe Karenzi, yavuze ko Dr Ngirente yashimiye Ambasaderi Wang Xuekun uburyo Leta y’u Bushinwa ikomeje gukorana n’iy’u Rwanda, mu gushyigikira imishinga itandukanye.

Ati “Minisitiri w’Intebe yamushimiraga inkunga u Bushinwa bukomeje gutera Leta y’u Rwanda, no kureba uko twakomeza uwo mubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi”.

Bimwe mu bikorwa igihugu cy’u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda, harimo kubaka ibitaro bya Masaka ndetse bakaba bagiye no kubyagura.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwa remezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga – Sonatube – Kagera, ureshya n’ibilometero 13.8, wuzuye utwaye agera kuri Miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka 50 byubatse umubano mwiza, intego ikaba ari ukurushaho gushimangira umubano, hagamijwe guteza imbere abaturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye Bakuru 35 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), habereye umuhango wo gusoza amasomo ya ba Ofisiye Bakuru baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika. Umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abo ba ofisiye bakuru bagize icyiciro cya 11, wabereye mu Karere ka Musanze muri iryo shuri, uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred.  Abasoje amasomo muri uyu mwaka, ni 35 baturutse mu bihugu 10 ari […]

todayJuly 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%