Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi wabereye ku nkengro z’ikiyaga cya Kivu, mu Karere ka Rubavu.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 11 mu gihe kingana n’ukwezi. Umuhango wo kuyasoza wanitabiriwe na Komiseri wa Polisi ya Lesotho, Holomo Molibeli n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Malawi (DIGP) Mkandawire Happy Kangoma.
Aba bayobozi bombi yaba Umukuru wa Polisi ya Lesotho n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Malawi bari bitabiriye n’umuhango wo gusoza amasomo ya ba Ofisiye bakuru bigaga mu Ishuri rikuru rya Polisi wabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu.
Mu banyeshuri basoje amasomo kuri uwo munsi harimo n’abo muri ibyo bihugu, aho bahawe amasomo akubiye mu bice bitatu birimo amasomo ajyanye n’umwuga atangirwa igihembo cya ‘Passed Staff College (PSC)’, Impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bw’amahoro no gukemura amakimbirane.
Amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye yahabwaga abapolisi bo mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, yatangwaga n’abarimu bo muri Carabinieri yo mu Butaliyani.
Yahurizaga hamwe amasomo y’ibanze bagiye bahabwa mu mahugurwa yabanje n’amasomo ahanitse yo kwibira mu mazi y’ikiyaga, uburyo bwo gushakisha ibintu ahantu habona n’ahatabona, no gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu gushaka ibyarohamye.
Bize kandi kurohora ibyarohamye mu mazi bakoresheje imigozi yabugenewe, gukoresha igipimo cy’icyuma gifasha kumva aho igishakishwa kigeze hakoreshwa indangakerekezo, hamwe no gufata amafoto kugera ku bishakishwa mu ndiba y’amazi no kubikuramo hifashishijwe umupira wabugenewe ushyirwamo umwuka ugakoreshwa mu kubizamura.
IGP Namuhoranye yavuze ko amahugurwa yo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi ari gahunda izakomeza muri Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati: “Ubumenyi mugenda mwungukira mu mahugurwa nk’aya ntibuteze kuzaba urukuta ahubwo bugomba gufungura inzira yo guhora twaguka haba mu bumenyi ndetse no mu bikoresho bigezweho.”
Yakomeje agira ati: “Iterambere ryose rijyana no gutekereza ko hari ibibazo bishobora kuvuka ndetse no guhora twiteguye inzira twakoresha ngo duhangane nabyo tubashe gutabara abugarijwe nabyo. “
Yashimiye ubufatanye bukomeye buri hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda, ashimira n’abarimu batanze aya mahugurwa.
Muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa, abayitabiriye bagaragaje ubuhanga bungukiye muri aya masomo mu myitozo bakoze y’ubutabazi bacubira mu mazi.
Polisi y’u Rwanda na Carabiniere bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017. Kuva icyo gihe hatangiye umubano ukomeye mu iterambere ry’ubushobozi nko mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, kurwanya iterabwoba, gucunga umutekano w’ibibuga by’indege, gucunga umutekano n’ituze rusange, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, gucunga umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Umuyobozi w’Umutwe wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko umutwe wa Marine ufite inshingano zo kurinda umutekano wo mu mazi magari yose yo mu gihugu kandi ko bisaba ubushobozi bwuzuye kugira ngo usohoze inshingano zawo.
Yashimiye abasoje amahugurwa uburyo bagaragaje ubwitange, disipulini no gukorera hamwe nk’ikipe mu gihe bamaze bahugurwa.
Ubushakashatsi ku ndwara zitandura bwamuritswe na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, bwagaragaje ko Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ziza ku imbere mu kugira abaturage benshi banywa itabi. MINISANTE irasaba abanywa itabi kurireka burundu MINISANTE yagaragaje ko mu bantu 6,676 bakoreweho ubushakashatsi mu mwaka wa 2021-2022, ku bafite imyaka 18 kugera kuri 69, basanze Intara y’Amajyepfo ifite abaturage banywa itabi ku kigero cya 9.8%, iy’Iburasirazuba ku kigero […]
Post comments (0)