Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Barishimira kwibohora bataha ibyumba by’amashuri

todayJuly 4, 2023

Background
share close

Abaturage b’Akarere ka Ngororero barishimira kwizihiza isabukuru ya 29 yo kwibohora bataha ibyumba by’amashuri y’inshuke, n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Barishimira Kwibohora bataha ibyumba by’amashuri bishya

Ibyumba 12 by’amashuri y’inshuke nibyo byubatswe umwaka w’ingengo y’imari 2022-2024, n’ikigo cy’imyuga n’ubumenyi ngiro, byose byatwaye hafi miliyoni 300frw.

Mu Murenge wa Muhanda ahatashywe ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya TSS Runayu, abaturage bagaragaza ko kuva babaho aribwo babonye amahirwe yo kugira ishuri ryigisha imyuga, rizatuma abana babo bacika ku guta amashuri bakajya gukora mu mirima y’icyayi, kuko iyo myuga izabafasha kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko kugira ibigo byigisha imyuga muri buri Murenge, bizatuma abanyeshuri batangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakomereza mu y’imyuga badakoze ingendo ndende kandi bakarangiza amasomo yabo bashobora kujya ku isoko ry’umurimo bakabona amafaranga bakiteza imbere.

Ahigirwa imyuga

Asaba ababyeyi kwemerera abana bakaza kwiga imyuga, nk’uko bari babitanze mu byifuzo byabo ku byo bifuza ko bagezwaho ngo babashe kwiteza imbere, kandi ko bishimangira ihame ry’imiyiborere myiza ryo gushyira umuturage ku isonga.

Agira ati, “Byaba bibabaje kugira ishuri nk’iri ugasanga ntimuribyaza umusaruro byaba bisa nko kwihemukira, kandi tuzi neza ko umubyeyi mwiza araga umwana ishuri ryiza kuko nibwo uwo mwana wamenye umwuga aba atanga icyizere cyo kwiteza imbere n’umuryango we”.

Umuturage wo mu Murenge wa Muhanda avuga ko kuba bizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 29, bataha ibikorwa biteza imbere uburezi ari nko gucira abana akabando k’iminsi kuko bajyaga bata amashuri bakajya gukora mu kazi ko gusarura icyayi no kuragira muri Gishwati, ubu bakaba bagiye kwiga ibizabagirira akamaro.

Agira ati, “Ubu tubonye aho abana bacu bagiye kwigira imyuga izabagiriea akamaro, kuko bajyaga bata amashuri bakajya kwikorera mu cyayi no mu nzuri za Gishwati”.

Ibyo Kandi binemezwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge w’Umurenge wa Muhanda Habamenshi Jean Maurice, aho agaragaza ko abarangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye babonye igisubizo, kuko byabasabaga kujya kwiga kure nko muri kirometero zirenga 10 mu yindi Mirenge.

Ibindi byumba bitatu byuzuye ku mu Murenge wa Kabaya ku kigo cy’ishuri cya GS Kageshi, bizakira abana b’inshuke, igikoni n’ibyumba by’ubwiherero 6 byubatswe nabyo biri mu byashimishije ababyeyi kuko bije byunganira bitanu bihasanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya Simon Ndayisenga, avuga ko ibyo byumba bizakemura ikibazo cy’ubucucike bw’abana, no gutuma abana batajyaga mu mashuri kuko batuye kure yayo boroherwa n’ingendo.

Ababyeyi bafite abana ku Kabaya nabo bavuga ko kwakira ibyumba bishya by’amashuri ari ukwibihora ubujiji, kandi bizatuma abana bigira hafi bigatuma batongera guta amashuri.

Hategekimana Bernard avuga ko kwibohora ubujiji ari intangiriro yo kugera ku bukungu, kandi ko abaturage ba Kabaya bakunze kwiga ariko amahirwe akaba makeya, ubu bakaba bishimira kuba uburezi butangirira ku bana b’inshuke, bakazakurana uburere n’ubumenyi bufite ireme.

Agira ati, “Ubundi umuntu yagiraga umwana kugira ngo azabone ishuri bigasaba ko aba afite mwene wabo wishoboye, uzamucumbikira akanamwishyurira, ariko ubu Leta y’Ubumwe yatubohoye guhakirizwa dushaka amashuri ubu abana bacu biga hafi”.

Akarere ka Ngororero kamaze kubaka ibyumba by’amashuri 12 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, kakaba karubatse ibigo by’imyuga 10 Kandi umwaka wa 2023 ukaba uzarangira buri Murenge ufite ishuri ryigisha imyuga nk’uko biteganywa muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi izarangirana na 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amateka yo Kwibohora ntagomba gusibwa n’inzoga – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, araburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutishora mu nzoga, kuko ngo ziri mu bishobora gusiba amateka yo kwibohora, yizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame (Ifoto: RBA) Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yahaye abitabiriye umusangiro w’isabukuru yo Kwibohora, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023. Perezida Kagame avuga ko iyi sabukuru ngarukamwaka igereranywa n’umunsi w’Ubunani, bitewe n’uko ari wo benshi […]

todayJuly 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%