Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatanze inama zafasha abantu kwirinda ‘stress’

todayJuly 4, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye kuri iyi sabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, harimo n’uburyo abantu bashobora kurwanya guhangayika (stress mu ndimi z’amahanga).

Umunyamakuru wa RBA, aho Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, yamubajije ibyarinda abantu guhangayika n’umubyibuho ukabije, abisubiza yitangaho urugero.

Perezida Kagame yahereye ku kuba hari benshi ngo bahora bisobanura ko bibagiwe gukora zimwe mu nshingano basabwa, ndetse bamwe bakaza bagaragaza ko bananiwe nyamara nta kintu bakoze.

Ibanga ryo kurwanya uku guhangayika nk’uko Perezida Kagame abisobanura, ngo ni ugushyira ku murongo inshingano umuntu afite, hanyuma agahera ku z’ingenzi kandi icyo akora akabanza kukirangiza neza.

Mu bindi birwanya ’stress’ yakomeje asobanura, harimo siporo zitandukanye, kwirinda kugaburira umubiri ibintu byose ubonye kuko ngo hari abawugaburira ibintu bibi, byarangiza bikabangiza.

Perezida Kagame ati “Burya inda utagaburiye iguha ubuzima bwiza kurusha iyo wagaburiye ibintu bibi, iyo ushyize ibintu bibi mu mubiri bikugiraho ingaruka byanze bikunze, biriya abantu bavuga ngo ntibabona ibyo bafungura ariko bakabona amafaranga yo kugura inzoga, na byo hari ukutavugisha ukuri”.

Ati “Aho guhitamo kunywa inzoga wabwiriwe, kuki ya mafaranga udahitamo kuyashakamo icyo ufungura aho kubwirirwa? Byose biterwa no mu mutwe w’abantu, ariko hari ibintu bimwe wagira utya ugashyira ku ruhande ’stress’ ikagabanuka”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje asobanura ko hari ’stress’ iterwa no kutaruhuka (umunaniro), kuko benshi ngo bahora mu kazi ariko ntibagire umwanya wo kuruhuka no kwiyitaho.

Ati “Jyewe siporo ndayikora, mpitamo ibyo mfungura, ntabwo ndya ibibonetse byose, navuga ko n’izi za alukoro (alcohol) ziica abantu nta […] keretse ku munsi mukuru cyangwa nagusuye, ni bwo nshobora gufata ikirahure kimwe, akazi ndagakora uko mbishoboye ariko ngira n’umwanya wo kuruhuka”.

Perezida Kagame avuga ko muri uko kuruhuka abonera n’umwanya umuryango we, ariko ku bibazo bimukomereye ngo arabanza agatuza agakemura ibishoboka mu gihe aba ategura kureba uko yagenza ibidakemukiraho cg ibigoye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Intego yacu mu Kwibohora ni ukugira Igihugu gikize – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yabwiye Abanyarwanda ko intego yo kwibohora, ari ukugira igihugu gikize, kandi ko bitagerwaho Abanyarwanda badakoze, asaba buri wese gukora neza icyo ashinze, umuyobozi akegera abo ashinze akababera ijisho n’umwarimu mwiza, naho umuturage akaba umunyeshuri mwiza. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabigarutse mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Rubavu, yifatanyije nabo mu gutaha umudugudu w’icyitegererezo […]

todayJuly 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%