Inkuru Nyamukuru

Ubuhamya bwa Mugiraneza wigaga muri Master’s ubu akaba agororerwa Iwawa

todayJuly 4, 2023

Background
share close

Mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Gashyantare 2023 ni bwo Mugiraneza King David wari umunyeshuri w’ikiciro cya gatatu cya kaminuza akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, yafashwe n’inzego z’umutekano azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni mu kigo ngororamuco giherereye mu kiyaga cya Kivu ku kirwa cya Iwawa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Muri iki kigo hajyanwa cyane cyane urubyiruko rw’inzererezi n’abanywa ibiyobyabwenge bakagororwa banahabwa amasomo atandukanye. Bamwe bahabwa amasomo asanzwe yo mu ishuri abandi imyuga ariko bagahurira ku nyigisho zubaka imitekerereze igamije kubasubiza mu buzima busanzwe butarimo ibiyobyabwenge kuko byica ahazaza h’urubyiruko.

Mugiraneza King David umaze amezi arenga atatu kuri iki kirwa avuga ko urupfu rwa nyina ari rwo rwabaye intandaro yo kwisanga mu biyobyabwenge kugeza ubwo yisanze mu kigo ngaroramuco.

Agira ati: “Mama amaze gupfa, nagize agahinda gakabije ntangira kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi. Umuryango wanjye umaze kumenya ko natangiye gukoresha ibiyobyabwenge, bagerageje uko bashoboye kugira ngo babinkuremo ariko biba iby’ubusa. Byabaye ngombwa ko bitabaza abashinzwe umutekano kuko babonaga ko nkeneye ubufasha”.

Akihagera, Mugiraneza ku myaka ye ntiyorohewe no kwakira kuba mu buzima nk’ubw’umunyeshuri wiga aba mu kigo ariko uko iminsi ishira yagiye amenyera gahunda za buri munsi z’iki kigo.

Ubu ikiciro kiri Iwawa ni urubyiruko rugera ku 5,182. Aba babyuka kare buri munsi bakitegura bakanywa igikoma nyuma bagahabwa amabwiriza y’umunsi mbere yo kwerekeza mu masomo anyuranye bahabwa.

Ibyo bigira muri iki kigo ngororamuco cya Iwawa harimo ibijyanye n’ubwubatsi, ubuhinzi, ubudozi, ububaji n’amategeko y’umuhanda.

Muri ibyo, Mugiraneza we yahisemo amategeko y’umuhanda ngo azamufashe kuhava afite uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga.

Nyuma ya saa sita, aba bagororwa noneho bajya guhabwa amasomo ajyanye n’imitekerereze kugeza ku mugoroba.

Mugiraneza agira ati: “Iyo inzobere mu by’imitekerereze ya muntu zitateganijwe, dukomeza ibiganiro byigisha uburere mboneragihugu ku ngingo zitandukanye. Iyo ibyo birangiye muri uwo mugoroba bakomereza muri gahunda zibaruhura ziganjemo siporo nyuma bagafata amafunguro ya nijoro ubundi bakaryama.”

Mu mpera z’icyumweru, Mugiraneza na bagenzi be baba bari mu imirimo y’isuku harimo nko kumesa imyenda ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bibaruhura by’imyidagaduro.

Bamwe bajya gusenga abandi bakerekana impano bafite. Hari n’abajya gukina kuko hari ibibuga byo gukiniraho imikino inyuranye nk’umupira w’amaguru, basketball, volleyball, karate kwiruka n’ibindi.

Mugiraneza avuga ko hari urubyiruko rwinshi rufite ibibazo bikomeye kumurusha bikaba byaratumye yiyakira abasha guhangana n’intimba yatewe no kubura nyina.

Ati: “Rimwe na rimwe usanga ikibazo cyawe ari gito ugereranyije n’abandi. Abahanga mu mitekerereze bacu badufasha kurwanya intimba n’agahinda gakabije. Nizeye ko ninsubira mu rugo, ntazongera kunywa ibiyobyabwenge ukundi”.

Mu gusoza aha inama bagenzi be agira ati: “Ndagira inama inshuti zanjye zikomeje kunywa ibiyobyabwenge kureka gusenya ejo hazaza habo. Nk’uwahoze ari umukozi n’umunyeshuri mu kiciro cya gatatu cya kaminuza, nzi intambwe nini nateye mu guhinduka”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatanze inama zafasha abantu kwirinda ‘stress’

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye kuri iyi sabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, harimo n’uburyo abantu bashobora kurwanya guhangayika (stress mu ndimi z’amahanga). Umunyamakuru wa RBA, aho Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, yamubajije ibyarinda abantu guhangayika n’umubyibuho ukabije, abisubiza yitangaho urugero. Perezida Kagame yahereye ku kuba hari benshi ngo bahora bisobanura ko bibagiwe gukora zimwe mu […]

todayJuly 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%