Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, bwatangaje ko kuva uyu munsi tariki ya 5 Nyakanga 2023, umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe. Ni umupaka uherereye mu Karere ka Nyagatare, ukaba uje wunganira indi ya Gatuna, Kagitumba na Cyanika isanzwe ikoreshwa n’ibihugu byombi.
Umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda
Uyu mupaka mushya ufunguwe nyuma y’uwa Gatuna wongeye gufungurwa muri Mutarama 2022, nyuma yo kumara imyaka hafi ine ufunze bitewe n’agatotsti kari karaje mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ko kongera gufungura umupaka wa Gatuna bikozwe mu rwego rwo koroshya, kwihutisha no kwerekana ubushake Igihugu cyari gufite mu kuzahura umubano, no gukemura ibibazo byari hagati y’Ibihugu byombi.
Muri Werurwe 2022 na bwo hongeye gufungurwa uwa Cyanika mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka isaga ibiri na wo wari umaze ufunze. Abanyarwanda bawuturiye bavuze ko bishimiye kongera guhahirana n’abaturanyi, kuko bizamura iterambere n’imibereho myiza yabo.
Ubwo iyi mipaka yari igifunze byagize ingaruka ku bihugu byombi mu mibanire, kuko nk’ibihugu bituranye kandi by’inshuti hari imiryango yabaga ifite benewabo mu baturanyi batari bagihura. Uretse mu mibanire ariko byanagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi, bwavuye ku gaciro ka Miliyoni 250 z’Amadorali bukagera ku gaciro ka Miliyoni 10 z’Amadorali gusa, muri icyo gihe imipaka ifunze.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe umusanzu wa buri wese kugaira ngo ikibazo cy’umusaruro w’ibiribwa gikemuke, ndetse binagabanye itumbagira ry’ibiciro ku masoko kuko riterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa. Perezida Kagame yabitangaje ku wa 4 Nyakanga 2023 ku munsi wo Kwibohora, mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye harimo izo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’imbere mu Gihugu. Cyaranzwe kandi no kwakira ibitekerezo binyuranye binyuze […]
Post comments (0)