Inkuru Nyamukuru

Inyubako ikoreramo ikinyamakuru Imvaho Nshya yafashwe n’inkongi

todayJuly 11, 2023

Background
share close

Inyubako iherereye i Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurisha (Expo) ikaba ikoreramo ikinyamakuru imvaho nshya, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023 yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Imvaho Nshya Safari Gaspard yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yafashe icyumba kirimo imashini ariko ikaba itafashe ibindi byumba cyangwa ngo igire uwo ihitana kuko Polisi yahagereye igihe igatabara ikazimya umuriro.

Safari avuga ko iyi nkongi bakeka ko yaturutse ku nsinga z’Amashanyarazi bakurikije aho umuriro waturutse.

Ati “ Twabonye umwotsi mu gisenge cy’inzu duhita twihutira gutabaza inzego z’umutekano nazo zihita zihagerera igihe bazimya inkongi itarafata inzu yose”.
Uretse ahakorera ikinyamakuru Imvaho Nshya nta handi iyi nkongi yabashije kugera kuko bayizimije itaragera ahakorera urwego rw’abikorera PSF.

Safari avuga ko nyuma yo kuzimya iyi nkongi harimo habarurwa ibyangiritse kugira ngo ikigo cy’ubwishingizi kibagoboke kuri ibi byago by’iyi nkongi kuko bari bafite ubwishingizi.

Abashinzwe kuzimya inkongi bihutiye gutabara hatarangirika byinshi

Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro rwahageze iyi nkongi itarasakara mu nzu hose iyizimya hatarangirika ibintu byinshi cyane.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko ntabyangiritse cyane kuko imodoka zo kuzimya inkongi zihutiye kuhagera zikimara kumenyeshwa aho iyi nyubako iherereye.

Ati “ Twabashimiye ko bahise batabaza Polisi ku gihe byabafashije cyane kuko inkongi yazimijwe hatarafatwa ibindi byumba ndetse ngo ibe yafata n’izindi nyubako zihegereye”.

SP Twajamahoro yasabye abantu bose ko batunga Kizimyamwoto kugira ngo igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi babe babasha kwirwanaho igihe Polisi itarahagera ngo ibatabare.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Espanye: Abasirikare barokoye abimukira 86 mu Nyanja y’Atlantika

Abasirikare barwanira mu mazi ba Espanye barokoye abimukira bagera kuri 86 bari baheje mu nyanja. Aba bimukira barokowe nyuma y'aho igisirikare cya Espanye cyari cyohereje indege n’ubwato gushakisha ubwato bw’abarobyi baturuka muri Senegali, bwarimo abimukira bagera muri 200 baburiwe irengero. Iyo ndege yabonye ubwato mu bilometero 114 mu majyepfo y’ikirwa cya Gran Canaria, abatabazi babanza gukeka ko ari ubwato bwari bwaburiwe irengero. Cyakora umuvugizi w’izo ngabo nyuma yaje kuvuga ko […]

todayJuly 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%