Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko tariki 12 Nyakanga 2023, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bafatiye mu cyuho abarimu bane (4) barimo gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga, mu Kigo cy’amashuri ya Sainte Trinity de Nyanza, giherereye mu Murenge wa Kigoma, Akagali ka Butansinda, umudugudu wa Butansinda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangarije Kigali Today ko abo barimu bafashwe barimo gukuriramo inda uwo munyeshuri, bikekwa ko yatewe inda n’umwe muri bo.
Ati “ Aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri abo barimu ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari, uwo munyeshuri akaba yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda”.
Dr Murangira avuga ko abo barimu bakekwa ari Mugabo Fidèle w’imyaka 34, akaba ari umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iryo shuri (Prefet de Discipline), Sibomana Venuste w’imyaka 29, Aduhire Prince Thiery w’imyaka 20 hamwe na Amahirwe Mugisha Victory w’imyaka 24.
Aba bakekwaho iki cyaha, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango. Uyu munyeshuri we yoherejwe mu Bitaro bya Ruhango kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Dr Murangira avuga ko iperereza kuri aba barimu rigikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye bashyikirizwe ubutabera.
Dr Murangira atanga ubutumwa ku bantu bakomeje gutanga amakuru y’ahakorerwa ibyaha, agashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana umunsi ku munsi, bwo kudashyigikira ndetse ngo banahishire ibikorwa bibi.
Ati “Uru ni urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Abaturage bakomeze ubwo bufatanye, rwose ntihakagire uhishira icyaha kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda”.
Bisi eshanu muri 25 zigomba kugurwa n’ikompanyi itwara abagenzi ya Jali Transport, zamaze kugera mu Rwanda. Ni imodoka zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’ibura rya bisi rusange mu Mujyi wa Kigali kimaze igihe cyinubirwa n’abahatuye. Ikompanyi ya Jali Transport isanzwe itwara abagenzi mu byerekezo bigana muri gare yo mu Mujyi rwagati, Nyabugogo, Kimironko, Batsinda n’ibindi byerekezo byiyongera kuri ibi muri Kigali. Iyi kompanyi iteganya kugura izindi bisi 20 za Yutong […]
Post comments (0)