Bisi eshanu muri 25 zigomba kugurwa n’ikompanyi itwara abagenzi ya Jali Transport, zamaze kugera mu Rwanda. Ni imodoka zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’ibura rya bisi rusange mu Mujyi wa Kigali kimaze igihe cyinubirwa n’abahatuye.
Ikompanyi ya Jali Transport isanzwe itwara abagenzi mu byerekezo bigana muri gare yo mu Mujyi rwagati, Nyabugogo, Kimironko, Batsinda n’ibindi byerekezo byiyongera kuri ibi muri Kigali.
Iyi kompanyi iteganya kugura izindi bisi 20 za Yutong zikorerwa mu Bushinwa, hagamijwe kugabanya umurongo w’abatega bisi cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.
Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Innocent Twahirwa, yavuze ko izi modoka nshya zigezweho kandi ko zizakora neza kurusha izo basanganywe, nk’uko yabitangarije The New Times.
Ati “Zimeze nk’izisanzwe ariko zo zigezweho. Gusa zikoze mu buryo bugezweho butandukanye nko kuba ari nziza, zitekanye kandi zibasha gukora neza”.
Igiraneza ufite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bijyanye n’ubwikorezi rusange, yatangaje ko igihe kirekire cyo gutegereza abagenzi n’ubucucike ari impamvu zikomeye zitera serivisi mbi mu makompanyi atwara abagenzi. Gusa akizera ko kuzana izindi bisi bizagira uruhare mu gutanga serivisi zizewe kandi zinoze.
Mugisha Nshuti Christian wiga muri kaminuza akaba atuye i Kigali, na we yavuze ko izo modoka zindi zizaba igisubizo ku bibazo biri mu bwikorezi rusange.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hari abatagishobora kubona no kurya indyo yuzuye, bitewe n’uko bimwe mu biyigize bisigaye bihenze ku isoko. Kutarya imbuto ngo si uko bayobewe akamaro kazo Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya indwara zigajemo iziterwa n’imirire mibi ndetse n’izitandura, mu rwego rwo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato ndetse n’abakuze, kuko icyerekezo cy’Igihugu cya 2024, giteganya ko igwingira mu bana ryaba ryavuye kuri […]
Post comments (0)