Abanyeshuri bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy’imibare, bizera kuzatsinda n’amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n’Akarere (Mock exams).
Abanyeshuri 10,027 ni bo bateganyijwe gukorera ku masite y’ibizamini 54 ari mu Mirenge yose 14 igize Akarere. Muri aba banyeshuri harimo 19 bagororerwa mu igororero ry’abana rya Nyagatare bakoreye ikizamini kuri GS Nyagatare.
Nyuma y’ikizamini cya mbere cy’imibare abana bavuze ko cyari cyoroshye uko batabikekaga ndetse bizeza ko bazatsindira ku manota menshi.
Ikizamini gisoza amashuri abanza cyatangiye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, kizarangira kuwa 19 Nyakanga 2023. N’ubwo imibare y’abasibye ikizamini cya mbere itaratangazwa, ubuyobozi buvuga ko hari abasibye kubera impamvu zitandukanye harimo uburwayi ndetse no kwimuka uretse ko aba bo bakoreye mu Turere ababyeyi babo bimukiyemo.
Muri rusange abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu Gihugu hose ni 202,967, barimo abahungu 91,067 n’abakobwa 111,900.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko bateganya gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero, kuva ryatangira gukorwa n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda. Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 413 ni bo bitabiriye icyiciro cya 13 cy’Itorero Indangamirwa Byagarutsweho na Minisiteri muri iyo Minisiteri Dr. Jean Damascene Bizimana, ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya […]
Post comments (0)