Inkuru Nyamukuru

Miriyali 6 ni zo zikenewe ngo abaturiye Cimerwa Bimurwe

todayJuly 17, 2023

Background
share close

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi butarangaranye abaturiye uruganda rwa Cimerwa bakomeje kwangirizwa n’uru ruganda, ahubwo hari byinshi birimo gukorwa harimo no kubarura abaturage n’imitungo yabo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko hari imirimo imaze gukorwa mu gushaka umuti w’iki kibazo kimaze imyaka myinshi kandi kikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Bimwe mu bibazo abaturage bagaragaza birimo kuba hari abagore babyara abana bapfuye, ivu rijya ku bimera by’abaturiye uruganda, urusaku rw’uruganda n’ahaturikirizwa intambi n’imyaka yabo yangizwa na sima iyigwaho.

Mu gushaka igisubizo Guverineri Habitegeko agira ati “Iki kibazo leta yaragihagurukiye kandi biri mu nzira nziza, harebwa abaturage bafite ikibazo uko bangana naho baherereye, harebwe aho abaturage baramutswe bimuwe bajyanwa n’icyo bisaba, harebwe niba ari uruganda cyangwa abaturage uwakwimurwa nicyo byasaba. “

Guverineri Habitegeko avuga ko ibikorwa byo gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye uruganda bikomeje kandi inyigo zakozwe, akemeza ko hamaze gukorwa byinshi ku buryo ikibazo kizakemuka burundu.

Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo ituriye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA mu Karere ka Rusizi.

Uretse imiryango ituye kuri metero 300 za kariyeri na metero 500 ku ruganda bamaze kubarurwa, hamaze kubarurwa agaciro k’ibyo abaturage bari batunze kagera kuri miliyari esheshatu.

Abaturage bazimurwa bagaragarije ubuyobozi ko babangamiwe n’urusaku rw’uruganda rubabuza gusinzira, imitingito isenya inzu batuyemo hamwe n’ivumbi rya sima rijya ku myaka yabo, bagatinya ko ibikoresho byo mu rugo n’amazi bakoresha bizabagiraho ingaruka kuko biba byuzuyemo sima.

Perezida Kagame uherutse gusura Akarere ka Rusizi yasabye ko iki kibazo kibonerwa igisubizo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ministiri w’Intebe wa Isirayeli yavuye mu Bitaro

Ministiri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu yavuye mu bitaro ku cyumweru nyuma y’uko bamushyiramo icyuma kigenzura imikorere y’umutima we. Ibitaro yavurirwagamo bya Sheba Medical Center biri ahitwa Ramat byatangaje ko ibipimo by’umubiri we byose bimeze neza, harimo n’ibyimikorere y’umutima we. Ibyo bitaro byavuze ko icyuma gipima imikorere y’umutima bakimushyizemo mu rwego rwo kugirango itsinda ry’abaganga bamuvura rishobore gukurikiranira hafi uko umutima we ukora. Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko yagannye ibitaro […]

todayJuly 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%