Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Uganda biriga uko i Kigali hagera gariyamoshi ivuye i Kampala

todayJuly 17, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja, bumvikana uko amashanyarazi avayo yakongerwa hamwe no kwiga uko gariyamoshi yakubakirwa umuhanda uva i Kampala ukagera i Kigali.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, n’wa Uganda, Robinah Nabbanja

Amashanyarazi ava muri Uganda yo yatangiye gukoreshwa mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Prof Nshuti yagize ati “Ibijyanye na gariyamoshi byo twumvikanye ko dutangira kwiga umushinga neza, uko iva i Kampala ikagera i Kigali. Tugomba gushaka uburyo tugera ku cyambu cya Mombasa (Kenya) duciye muri Uganda”.

Prof Nshuti avuga ko umushinga usanzweho wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi kuva muri Tanzaniya (unyuze ahitwa Isaka) ukagera i Kigali na wo utahagaze.

Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja aganira n’itangazamakuru

Ku bijyanye n’amashanyarazi ataruka kuri peterori icukurwa muri Uganda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko ahendutse cyane ku buryo ngo bizagira ingaruka nziza ku biciro byayo mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda yatangaje ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda, byibanze ku gukomeza umubano, ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Nabbanja avuga ko yaje anitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku buringanire, ikaba irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugaba Mukuru wa RDF yahaye impanuro inzego z’umutekano zigiye muri Mozambique

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yahuye ndetse agenera ubutumwa inzego z’umutekano ziteguye koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado, iherereye mu majyaruguru ya Mozambique. Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye n’aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023 mu kigo cya gisirikare cya Kami. Yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame. Umugaba […]

todayJuly 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%