Ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga, abanyeshuri 15 biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ingendoshuri bagira zigamije guhuza amasomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.
Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.
CP Munyambo yabasobanuriye amateka ya Polisi y’u Rwanda, uko yashinzwe, amashami ayigize, ibikorwa ikora ndetse n’uko ikorana n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, ibikorwa byayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi bitandukanye.
Bari mu Rwanda muri gahunda y’amasomo ajyanye no kwiga ibikorerwa hirya no hino ku Isi no gusobanukirwa “u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi” imwe muri gahunda y’amasomo atangirwa muri Kaminuza bigamo ya Kent State.
Gusura Polisi y’u Rwanda byari mu rwego rwo kwiga uburyo ikorana n’abaturage mu kubaka amahoro, haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State, muri Mutarama uyu mwaka mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Ni amasezerano yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Post comments (0)