Inkuru Nyamukuru

FPR Inkotanyi yamaganye ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono i Musanze

todayJuly 18, 2023

Background
share close

Ni itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bw’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023. 

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi bwibukije abanyamuryango bawo ko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese. 

Buvuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe. 

Urugero rwa vuba ni ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku italiki ya 9 Nyakanga 2023. 

Iri tangazo rigira riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare”. 

Umuryango FPR-Inkotanyi usaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.

FPR Inkotanyi ivuga ko buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo, cyangwa akagihishira. 

Abanyamuryango barasabwa kandi gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Antoine Cardinal Kambanda na Perezida Novák baganiriye ku kwita ku muryango

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, mu biganiro yagiranye na Perezida wa Hongiriya, Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo iki gihugu cyita ku muryango. Peresident wa Hongiriya na Antoine Cardinal kambanda baganira Antoine Cardinal Kambanda ari kumwe n’Abasaserdoti batandukanye, bakiriye mu rugo rwe (Evêché), Perezida Katalin Novák, bagirana ibiganiro byagarutse ku gaciro k’umuryango n’indangagaciro za gikristu mu kubaka Isi nziza. Abinyujije kuri twitter ye, Antoine […]

todayJuly 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%