Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame arasaba abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire

todayJuly 18, 2023

Background
share close

Ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference 2023), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire.

Madamu Jeannette Kagame aganira n’abitabiriye Women Deliver

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, mu biganiro byo muri iyo nama byavugaga ku bijyanye n’uko uburinganire buhagaze muri iki gihe, ndetse n’inzitizi zikigaragara muri urwo rwego, birimo n’ibicyugarije Isi muri iki gihe, nk’imihindagurikire y’ikirere, ihungabana ry’ubukungu, inzara ndetse n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu, byose bikaba bigira ingaruka ku buringanire.

Muri ibyo biganiro kandi hagaragarijwemo ko 10% gusa by’abagore ari bo bari mu nzego zifata ibyemezo, ibintu bituma bimwe mu byemezo bifatwa bitita ku bibazo byihariye abagore bafite.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ihame ry’uburinganire ritareba abagore gusa, ahubwo ko abagore n’abagabo bagomba guhuza imbaraga, bagaharanira uburinganire, ari naho yahereye asaba abitabiriye iyi nama guhuriza hamwe imbaraga, bagahangana n’ibibazo bihari, kubera ko muri rusange nta n’umwe ubikuramo inyungu, ariko kandi ngo hari icyizere ko uburinganire bushobora kugerwaho.

Ati “Abagore bo mu Rwanda bari ku ruhembe rw’imbere mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, haba mu bumenyi, ikorabuhanga n’uburezi, Itegeko Nshinga ryacu rivuga ko nibura abagore bagomba kuba ari 30%, mu nzego zifata ibyemezo. Kuri ubu 61% by’abagize Inteko ni abagore, ½ mu bagize Guverinoma ni abagore, ndetse na 53% mu rwego rw’ubutabera ni abagore.”

Akomeza agira ati “Birashoboka ko ariyo mpamvu ituma abagore biyumva ko ari izingiro mu nzego z’ubuyobozi, tukaba twizera ko mu minsi ya vuba uburinganire tuzabugeraho mu buryo bwuzuye, nidukomeza kugenda ku muvuduko turiho, dukuraho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.”

Abitabiriye iyi nama bavuga ko igihe kigeze kugira ngo abagore bahaguruke, baharanire uburenganzira bwabo, bakora ibishoboka byose kugira ngo ibyiciro binyuranye by’abatuye Isi, byumve neza agaciro ko kwimakaza ihame ry’uburinganire, hakurwaho imbogamizi zikigaragara muri urwo rwego.

Hon Mary Grace, Umudepite mu gihugu cya Kenya, yavuze ko kuba ari mu buyobozi ntacyo bihungabanya ku nshingano ze zo kuba umubyeyi mwiza, kandi ko kugira ngo uburinganire bwuzuye bugerweho neza, hagomba gushyirwaho politiki zitandukanye zireba buri cyiciro, kugira ngo ibibazo bihari byihariye birusheho kwitabwaho.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 6000 ndetse abarenga ibihumbi 200 bakaba barimo kuyikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibaye ku nshuro yayo ya Gatandatu, ikaba ari ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

FPR Inkotanyi yamaganye ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono i Musanze

Ni itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bw’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023.  Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi bwibukije abanyamuryango bawo ko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.  Buvuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe.  Urugero rwa vuba ni ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku italiki ya […]

todayJuly 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%