Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye y’abantu 90% bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.
Abaturage baboneraho n’umwanya wo gutanga ibirego
Byatangarijwe mu biganiro birimo gutangwa na RIB mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu Mirenge y’icyaro iri kure y’ibiro bya RIB, hagamijwe gusobanurira abaturage ibyaha bihungabanya ibidukikije, no kwirinda ibindi byaha birimo n’ihohoterwa.
Ibyo ngo biterwa ahanini no kuba abantu biga kugera mu mashuri yisumbuye bagira igihe cyo gukurikirana amasomo, no kujijuka ku buryo bamenya kwirinda no kwitwararika ku byaha kurusha abatarageze mu mashuri.
Asobanura ko nko gucukura mu cyanya ntayegayezwa, bishobora gukururira uwakoze ubwo bucukuzi bwangiza guhanwa kugeza ku gifungo cy’imyaka 10, n’ihazabu ya Miliyoni hagati ya zirindwi n’icumi, ibyo bikaba ari ibihano biri hejuru abantu bakwiye kwirinda.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyarusange, bashimiye urwego rw’ubugenzacyaha kuba rwaje kubasobanurira amategeko agendanye n’ibyaha byangiza ibidukikije, kuko hari ibyo batahaga uburemere bakaba biyemeje kwisubiraho no gukeburana aho byabaye.
Gatabazi Felicien avuga ko hari igihe abana babananira kubera kurya amafaranga yo mu birombe, ariko ababyeyi bakabahishira kuko kubageza mu butabera byaba ari nko kugambanira abana babo.
Ntwari Jean wo mu Kagari ka Ngaru, avuga ko yari azi ibyaha bikorwa byangiza ibidukikije ariko atazi ibihano, nko ku bantu batwika ibyakatsi bahinga no gutwika ibisambu.
Aira ati “Hari abantu bari bazi ko gutwika igisambu cyawe ngo hazamere ubwatsi bwiza nta kibazo byaguteza, ariko ubu uwaba afite icyo gitekerezo ni uguhita akibagirwa. Hari abaturage bajyaga bishora mu birombe nta byangombwa, ariko nabyo twamenye ko bitemewe”.
Ubucukuzi butemewe kandi usibye kuba bukururira ababukora kugwa mu byaha, harimo no kuba bukurura imfu za hato na hato aho bukorerewa, bigateza ubukene mu miryango no kubura abakomeza kuyitaho.
Ubucukuzi buri mu bituma abana bata amashuri bakajya kubukora
Post comments (0)