Ku nshuro ya mbere ari mu mwanya w’umufasha w’umukuru w’igihugu, Madame Angeline Ndayishimiye kuwa kabiri yagiriye uruzinduko mu Rwanda yitabiriye inama ya Women Deliver 2023.
Ku ruhande rw’iyi nama, Madamu Ndayishimiye yakiriwe na mugenzi we Madamu wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame ndetse bahana impano.
Ibiro by’umugore wa Perezida w’u Burundi bivuga ko bombi baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange. Madamu Angeline yageze mu Rwanda mu rugendo yakoze n’imodoka, aho yinjiriye mu Rwanda ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Aba bombi bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore n’abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo bikorwa ari yo Imbuto Foundation ya Jeannette Kagame na Bonne Action Umugiraneza Foundation ya Angeline Ndayishimiye.
Uretse ibi bikorwa bifitanye isano bombi bakora ibihugu byombi kandi, muri iki gihe ababayobozi barimo kunagura umubano wabo nyuma y’imyaka utifashe neza mu bya politike.
Mu nama ya Women Deliver 2023 yiga ku rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa Angeline Ndayishimiye yatanze ikiganiro ku kurengera uburenganzira bw’abagore bigendanye n’amasezerano azwi nka Maputo Protocol yo mu 2003 avuga ku burenganzira bw’umugore muri Africa.
Iyi nama ya Women Delivery 2023 yajemo abantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ni iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.
Nyuma y’icyo kiganiro kuwa kabiri nimugoroba Angeline Ndayishimiye yahise asubira mu gihugu cye nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.
Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo yabonetse, nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye ku wa 18 Nyakanga 2023. Abaturage bakomeje kuguma kuri Nyabarongo aho abo bana barohamiye Kugeza mu masaha ya saa sita abashinzwe gushakisha bari batarabona umubiri n’umwe, ariko nyuma yaho baza kugenda babona umwe umwe, bikaba byari byavuzwe ko harohamye abagera […]
Post comments (0)