Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Imibiri ine y’abana barohamye muri Nyabarongo yabonetse

todayJuly 19, 2023

Background
share close

Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo yabonetse, nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye ku wa 18 Nyakanga 2023.

Abaturage bakomeje kuguma kuri Nyabarongo aho abo bana barohamiye

Kugeza mu masaha ya saa sita abashinzwe gushakisha bari batarabona umubiri n’umwe, ariko nyuma yaho baza kugenda babona umwe umwe, bikaba byari byavuzwe ko harohamye abagera ku 10.

Ni ubutabazi burimo gukorwa n’ishami ry’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ubutabazi zirwanira mu mazi, zirimo kugerageza gushakisha abarohamye mu kidendezi, ahava amazi akoresha urugomero rwa Nyabarongo ya mbere.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Muhanga ndetse n’abaturage, bashimye ko nibura hari ababonetse n’ubwo bashizemo umwuka, ariko igikorwa cyo gushakisha kikaba kizakomeza ejo ku wa 19 Nyakanga 2023, ngo harebwe niba n’abandi banoneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari mu itsinda ry’ubutabazi, Bizimana Eric, avuga ko gahunda y’ubutabazi ikomeza kugira ngo hafatwe umwanzuro, nyuma yo kubona uko ibibivuyemo bihagaze.

Agira ati “Ejo mu gitondo turakomeza gushakisha kuko imiterere y’ahashakishwa imeze nabi, turakomeza ari nabwo tuzafata umwanzuro. Abamaze kuboneka batwawe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yirukanywe ku mirimo

Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yirukanye mu mirimo Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu. Nyirabihogo Jeanne D’Arc Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yateranye ikora inama idasanzwe, ifatirwamo umwanzuro wo guhagarika Madamu Nyirabihogo Jeanne D’Arc, kubera kutuzuza inshingano ze uko bikwiye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr Rangira Lambert, rivuga ko […]

todayJuly 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%